Meya Mulindwa yasabye abajya Goma gukoresha imipaka yemewe

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasabye abajya i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kutanyura inzira z’ubusamo ahubwo  bakoresha imipaka yemewe , bakirinda ibihuha kandi bakumva inama bagirwa n’abayobozi.

Meya Mulindwa atangaje ibi mu gihe imirwamo hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 iri mu nkengero y’umujyi wa Goma ndetse uyu mutwe wahigiye kuwufata.

Yabanje kuvuga ko batarakira impunzi zihunga imirwano ko abaza ari abantu abafite ibyangombwa byambukiranya umupaka.

Yagize ati “Nta mpunzi turakira ziza zivuga ko zishaka ubuhunzi, abo twakira ni abantu bafite ibyangombwa bigira muri za hoteli, abajya mu nshuti zabo cyangwa mu miryango yabo.”

Nubwo nta mubare utangazwa w’abamaze kwinjira mu Rwanda, ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi hari Abanyekongo bafite ibikapu, hari n’abanyamahanga bakorera imiryango mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko Akarere gafite umutekano ndetse abaturage bakomeza imirimo yabo nkuko bisanzwe.

Ati “Abanyeshuri barajya ku mashuri, amasoko arafunguye, ubuzima burakomeje nk’ibisanzwe nubwo bumva ibiri kuvugira hakurya y’umupaka.”

Mu gihe imirwano yakomeza hakagira abaturage bahungira mu Rwanda, Mulindwa avuga ko biteguye kwakira impunzi.

Agira ati “U Rwanda ruhora rwiteguye ibitunguranye, murabyibuka igihe cy’ibiza bya Sebeya cyangwa iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, n’ubu abafatanyabikorwa bacu twakorana mu kwakira impunzi zije.”

- Advertisement -

Akomeza agira ati “Dufite amazi n’amashanyarazi n’ubundi bufasha bwakenerwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yasabye abakora ingendo bajya Goma gukoresha inzira zemewe.

Meya Mulindwa ati “Turasaba abaturage bajya i Goma gukoresha imipaka yemewe, birinde kujya ahabashyira mu kaga. Abayobozi baba ku mupaka bababwire amakuru yaho bagiye, bareke kugendera ku mpuha.”

Kugeza ubu imirwano irakomeje mu nkengero z’Umujyi wa Goma, muri Kivu ya Ruguru aho umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta, FDLR, Wazalendo ,Mai Mai , n’indi mitwe ikorana na leta .

Ingabo za Leta ya Congo zasabye abaturage bafite ubushake kubatera inkunga  kugira ngo ” batsinde umwanzi .” M23

Imirimo yakomeje nkuko bisanzwe ku mupaka uhuza u Rwanda Congo, uciye mu karere ka Rubavu

IVOMO: Kigali Today

UMUSEKE.RW