Polisi yo mu Karere ka Muhanga yafashe abagabo batatu ibakekaho kwangiza ibikoresho byubakishije umuhanda wa Kaburimbo.
Operasiyo yo gufata abo bagabo bakekwaho kwangiza ibikorwaremezo birimo ibyuma bubakisha umuhanda mushya wa Kaburimbo, yabereye mu Kagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange.
Abatanze ayo makuru bavuga ko abo bakekwaho ubwo bujura, bacungaga abashinwa bakora uwo muhanda wa Kaburimbo batashye, bakaza nijoro bagakuramo ibyuma byubatse uwo muhanda (Fer à béton) bakabihonda barangiza bakabitwara.
Umwe mu batanze ayo makuru yagize ati “Abashinwa bo muri Kampani yitwa Stecol Cooperation bahoraga bataka, ejo nibwo Polisi yabafashe.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yemeje ko ayo makuru ari impamo.
SP Emmanuel avuga ko abafashwe bavanagaho ibyo byuma ( izo fer à béton) byubakishije Kaburimbo nshyashya, bakajya kuzigurisha.
Ati “Turashimira abaturage batanze ayo makuru turabasaba gukomeza ubwo bufatanye mu gutanga amakuru bituma dukumira ibyaha bitaraba.”
SP Emmanuel uvugira Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko umugizi wa nabi utekereza gukora gutyo bitazamuhira kuko Polisi iri maso.
Abafashwe bakekwaho ubu bujura barimo Hakuzimana Jean Baptiste w’Imyaka 33 y’amavuko, Mundanikure Frodouard w’Imyaka 40 y’amavuko na Tuyishimire Patrick w’Imyaka 18.
- Advertisement -
Abo bose bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhanga, mu gihe iperereza rikomeje.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga