Muhanga: Polisi yafashe insoresore zamburaga abaturage

Inzego z’Umutekano zafashe abasore Barindwi bakekwaho kwigira ibihazi bakambura abaturage ibyo baruhiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yemereye UMUSEKE ko gufata abo basore byabereye mu Mudugudu wa Ruvumera, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye.

Yavuze ko aba uko ari 7 bakekwaho ubujura no kwambura abaturage ibyo bitwaje intwaro gakondo.

Ati:’Bategeraga abagenzi ku nyubako igeretse(Etage) yo mu Ruvumera bakabambura ibyabo’.

Yashimiye abaturage batanze ayo makuru abasaba gukomereza aho, kandi asaba buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.

Ati:’Utekereza gukora ibyaha wese twamugira inama yo kwitandukanya nabyo, bitabaye ibyo barisanga mu maboko ya Polisi’.

Hashize iminsi Itatu Polisi muri aka Karere ka Muhanga, itaye muri yombi abandi bagabo Batatu bashinjwa kwiba ibikoresho Kampani y’Abashinwa irimo kubakisha umuhanda mushya wa Kaburimbo uherereye mu Murenge wa Nyarusange wambutse Nyabarongo mu gace ka Muhanga.

Aba basore Barindwi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Nyamabuye kugira ngo iperereza kuri ibi byaha rikomeze.

Gusa Polisi ntabwo yatangaje ibikoresho bafatanywe n’agaciro bifite, cyakora bamwe mu baturage bavuga ko hari abatinyaga kuhaca mu masaha y’umugoroba.

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.