Nyanza: Inkuba yakubise umugabo n’abahungu be umwe arapfa

Ndagijimana Elisa w’imyaka 29 yakubiswe n’inkuba ahita apfa, abandi bavandimwe be na Se bajyanywe kwa mu ganga kuvurwa ibikomere n’ihungabana.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa  20 Mutarama 2025 ahagana i Saa munani abantu batatu bakubiswe n’inkuba umwe muri bo ahita apfa.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busoro mu kagari ka Shyira mu mudugudu wa Gahogo.

Mu mvura nke irimo umuyaga mwinshi inkuba yakubise abantu batatu bo mu rugo rumwe, rw’umugabo witwa Nyabyenda Sophie ari bo Ndagijimana Elisa w’imyaka 29 yahise apfa.

Inkuba kandi yakubise uwitwa Nizeyimana Jerôme w’imyaka 23 ndetse na Nyabyenda Sophie w’imyaka 53.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro Habineza Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE aba bagihumeka bahise bajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Busoro ngo bitabweho n’abaganga.

Muri uru rugo kandi hari uwitwa Akimana Ratifa w’imyaka 19 wagize ihungabana na we ajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Busoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel HABIYAREMYE yemeje aya makuru ko abantu batatu bo mu muryango umwe bakubiswe n’inkuba umwe muri bo witwa NDAGIJIMA Elisa arapfa.

Ati “Twihanganishije umuryango wagize ibyago twibutsa abaturage ko igihe imvura iguye basabwa kugama mu nzu.”

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza