Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, basuye urwibutso rwa Anitkabir ahashyinguye Mustafa Kemal Ataturk wabaye Perezida wa Mbere wa Turukiya, ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame ahura na Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdoğan kuri uyu wa Kane, bakagirana ibiganiro mu muhezo biza gukurikirwa no guhura kw’amatsinda ahagarariye ibihugu byombi.
Abakuru b’Ibihugu byombi baratanga ubutumwa ndetse bagirane n’ ikiganiro n’Abanyamakuru.
U Rwanda na Turikiya bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse muri Mutarama 2023, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye ajyanye no kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Aya masezerano ajyanye n’ubufatanye mu bijyanye n’umuco,Ubumenyi ,ikoranabuhanga no guhanga ibishya.
Ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, naho Turukiya yasinywe na mugenzi we, Mevlüt Çavuşoğlu.
Turukiya yagize uruhare runini mu guteza imbere ibikorwa remezo mu Rwanda birimo kurangiza imirimo yo kubaka Kigali Convention Center, no kubaka BK Arena ndetse na Stade Amahoro, aho byakozwe na Sosiyete SUMMA.
Imibare igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Turukiya byavuye kuri miliyoni 31$ mu mwaka wa 2019 bikagera kuri miliyoni 178 $ mu mwaka wa 2022.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW