RSF yashinjwe gukora Jenoside muri Sudan

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinje abarwanyi bo mu mutwe wa RSF urwanya ubutegetsi muri Sudani, gukora ibyaha bya Jenoside kuva mu kwezi kwa 4 ko muri 2023.

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken yavuze ko iyo ntambara ibera muri Sudan yafashe indi ntera aho ngo ikorerwamo ibyaha by’intambara n’ibyaha bya Jenoside kandi ngo ibi byaha bya Jenoside bikorwa n’umutwe wa RSF n’abaterankunga bawo.

Kubera iyo mpamvu Amerika itangaza ko yafatiye ibihano umutwe wa RSF cyane cyane umuyobozi wawo, Mohammad Hamdan Dagalo Mousa ndetse na sosiyete zigera muri 7 zitera inkunga uyu mutwe.

Iyi ntambara yo muri Sudan bivugwa ko imaze guhitana abantu barenga ibihumbi 28 mu gihe abarenga millioni 10 bavuye mu byabo barahunga.

Iyi ntambara kandi ngo yateje inzara ikabije aho ababarirwa muri millioni 30 bakeneye inkunga yihutirwa y’ibiribwa.

Kubera iyo nzara kandi bamwe ngo barya ibyatsi kugira ngo barebe ko ubuzima bwakwisunika.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW