Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwasohoye urutonde rw’Imiryango itanu ishingiye ku myemerere, yahagaritswe kubera gukora mu buryo budakurikije amategeko.
Ni mu butumwa RGB yasohoye kuri uyu wa 31 Mutarama 2025 bumenyesha abantu bose ko yatesheje agaciro icyangombwa cy’ubuzima gatozi kuri iyo miryango ishingiye ku myemerere.
Iyo miryango irimo Rwanda Faith Mission, Pentecostal Out-Reach Church, International Missionary Society-Seven Day Adventist Church Reform Movement, Eglise De L’heure Prophetique Du Septieme Jour na Communaute Methodist Unie International.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe mu bihe bitandukanye harebwa imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere ikorera mu Rwanda.
Iri genzura rya RGB ryagaragaje ko hari imiryango ifite ibibazo bitandukanye birimo kutubahiriza amategeko, ikibazo cy’imiyoborere n’amakimbirane ahoraho.
RGB yagize iti” Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rurashishikariza imiryango ishingiye ku myemerere yose kubaha no gukurikiza ibiteganywa n’amategeko himakazwa imiyoborere myiza binyuze mu buryo bwo kwigenzura no kwicyemurira ibibazo buteganywa n’amategeko.”
Muri Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zakorewe ubugenzuzi, nibura 59.3% zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa.
Uretse inzu zisengerwamo zafunzwe hari n’imiryango ishingiye ku myemerere igera kuri 47 yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.
Itegeko No 72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, mu ngingo ya 39, rivuga ko umutungo w’umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya byambuwe ubuzimagatozi, ucungwa hakurikijwe amategeko shingiro y’umuryango n’amategeko abigenga.
- Advertisement -
RGB ivuga ko nta jambo ifite kuri iyo mitungo kuko Itegeko riha amadini n’amatorero kwigenga ku ikoreshwa ry’imitungo yayo, kereka ahari ’abo byananira kugabana cyangwa kuyikoresha ibindi, bashobora kuyiyambaza’.
NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW