U Rwanda rwagaragaje uburyo DRC ntacyo ikora ku mitwe y’iterabwoba ikorerayo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yeretse Is uburyo ubutegetsi bwa Repubulika ya Demomarasi ya Congo, bwahuje amaboko n’imitwe y’iterabwoba yayogoje Uburasirazuba bw’icyo gihugu.

Yabigarutseho mu biganiro byabaye ku wa 21 Mutarama 2025, ku Cyicyaro cy’Umuryango w’Abibumbye giherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi biganiro by’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi, byigaga ku buryo ubuyobozi bwa Afurika bwakubakirwa ubushobozi mu guhangana n’iterabwoba no gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye yo kurirwanya.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro nk’ibi biba ari ingenzi kuko ibikorwa by’iterabwoba muri Afurika, cyane cyane iyo munsi y’Ubutayu bwa Sahala, bteye inkeke.

Yagaragaje ko abakora ibikorwa by’iterabwoba bitwikira ibibazo by’imiyoborere idakomeye, ubukene, ubusumbane, n’amakimbirane ubundi bakongera umurindi w’ibikorwa byabo.

Ati “Imipaka idacunzwe neza mu bihugu byinshi bya Afurika n’ubushobozi buke bw’inzego z’umutekano birushaho gukomeza iki kibazo.

Yavuze ko Akarere k’Ibiyaga Bigari gakomeje kuzahazwa n’ibikorwa by’iterabwoba cyane cyane bigizwemo uruhare n’imitwe irimo ADF.

Ati “ADF ifatwa nk’itsinda rikomeje ibikorwa bibi bihonyora uburenganzira bw’ikiremwanuntu muri DRC, aho wishe abasivili barenga 650 kuva mu kwezi kwa Gatandatu mu 2024, barimo abarenga 200 mu gace ka Beni gusa.”

Amb. Nduhungirehe yavuze ko Guverinoma ya RDC ihitamo kurenza amaso ibyo bikorwa by’iterabwoba bikorwa na ADF, Nyatura na FDLR ahubwo ikita M23 umutwe w’iterabwoba.

- Advertisement -

Ati “ Birababaje kubona Guverinoma ya RDC ihitamo kurenza amaso ibyo bikorwa by’iterabwoba ahubwo ikita M23, iri kurwana no kurengera Abanye-Congo bahozwa ku nkeke, bicwa bakorerwa ivangura n’ibindi bibi, umutwe w’iterabwoba.”

Yagaragaje ko abo umutwe wa M23 umaze urwanira mu binyacumi bahuye n’ibibazo byo gutoterwa byatumye benshi bahunga, barimo n’abarenga ibihumbi 100 u Rwanda rucumbikiye nk’impunzi.

Ati “Aha ni ho tugera tukibaza tuti ‘ni inde ufite uburenganzira bwo gusobanura iterabwoba iryo ari ryo, ndetse ni iyihe mitwe igomba kwitwa iy’iterabwoba mu Burasirazuba bwa RDC? Ese umunyamuryango wa Loni ashobora gukoresha nabi iyi ngingo y’iterabwoba mu nyungu ze, zaba iza politiki cyangwa iza dipolomasi? Bigakorwa Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano karebera?”

Yungamo ati “Ati “Ese ibikorwa by’iterabwoba muri RDC bibonwa gute? Ese kurinda abaturage ba Congo ni byo bifatwa nk’ibikorwa by’iterabwoba, cyangwa ni ibikorwa byo guheza no kwica abasivili b’Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa RDC, birimo n’ibyo kubatwikira, nk’ibyabaye mu Ukwakira 2023?”

Mu Ukwakira kwa 2023 ingo z’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bo mu gace ka Nturo (i Masisi) zirenga 300 zatwitswe na FARDC ku bufatanye n’imitwe ya Nyatura na FDLR.

U Rwanda ku guhashya iterabwoba

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko u Rwanda rurajwe inshinga no gukoraana n’amahanga ngo iterabwoba riradurwe mu Isi.

Yavuze ko bigaragazwa n’ibikorwa ingabo z’u Rwanda zirimo muri Mozambique ku butumire bw’iki gihugu bwo guhashya ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado.

Yibukije ko mu 2018 u Rwanda rwifatanyije n’abo mu gace ka Sahel aho rwatanze miliyoni 1$ yo gufasha ingabo z’ibihugu bitanu byo muri ako gace zari zibumbiye muri ‘G5 Sahel Joint Force’ hagamijwe kurwanya iterabwoba.

Ati “Urwo ruhare ni ibihamya by’umuhate wacu mu kwifatanya n’abo muri icyo gice ndetse dukomeje kwifatanya n’abaturage bo mu gace ka Sahel muri ibi bihe kazahajwe n’iterabwoba.”

Yagaragaje uburyo iterabwoba ryakomereje no muri Mozambique by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru y’iki gihugu, icyakora u Rwanda rukagira uruhare rukomeye mu kurirwanya, rubisabwe na Mozambique.

Ati ” Mu byagezweho harimo kwigarurira ibice byari indiri y’ibyihebe mu turere twa Mocimboa da Praia, Palma na Muidumbe, kubungabunga ibikorwa remezo by’ingenzi nk’umuhanda wa N380 uhuza uturere two mu majyaruguru ya Mozambique, gusubiza impunzi zirenga ibihumbi 600 mu byabo, gusubizaho serivisi zitandukanye nk’iz’ubuvuzi, gufungura amashuri n’amasoko, byose bigakora.”

Aho Cabo Deldago u Rwanda ruherutse koherezayo ingabo 2500.

Minisitiri Nduhungirehe ati “ibigaragaza uburyo u Rwanda ruhora rurajwe ishinga no kugarura amahoro n’umutekano mu Karere.”

Yashimganiye ko u Rwanda rurajwe ishinga no gukorana n’abafatanyabikorwa baba ab’Akarere cyangwa abo ku rwego mpuzamahanga mu guhangana n’icyo kibazo cy’iterabwoba gikomeje gufata indi ntera.

UMUSEKE.RW