Urubanza ruregwamo abagabo bakekwa kwica Loîc Ntwari rwasubitswe

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwongeye gusubika isomwa ry’urubanza rw’abagabo batanu bakekwaho kwica umwana witwa Kalinda Loîc Ntwari William wari ufite imyaka 12.

Kuri uyu wa 13 Mutarama 2025 byari biteganyijwe ko umucamanza atangaza icyemezo cyafatiwe abo bagabo  bakekwaho kwica uwo mwana.

Nyakwigendera ni uwo Mudugudu wa Gakenyeri A mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, yasanzwe iwabo mu mugozi yapfuye.

Abari bagiye kumva isomwa ry’uru rubanza i Huye bagezeyo babwirwa ko uru rubanza rutari busomwe kuko umucamanza yagize akazi kenshi nkuko byagenze tariki ya 13 Ukuboza 2024 nabwo byari biteganyijwe ko uru rubanza rusomwa rwimuriwe tariki ya 29 Mutarama 2025.

Ubushinjacyaha bushinja aba bagabo batanu aribo Ngarambe Charles alias Rasita, Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara, Ngamije Joseph ufatwa nkakizigenza muri uru rubanza, Nikuze François na Rwasa Ignace icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi burutse ku bushake.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bose bacuze umugambi wo kwica umwana witwa Loîc wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza maze bakorera inama kwa Rasita iyobowe na Ngamije Joseph, bitewe n’amakimbirane yari afitanye na se wa nyakwigendera ariwe Rtd Captain Aimable Twiringiyumukiza bashaka kumubabaza.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari umutangabuhamya wabiyumviye bakora iyo nama yo gukora ubwicanyi yanzuwemo ko bica nyakwigendera bakoresheje isashi kuko ariyo igira vuba nk’igitekerezo cyazanwe na Rukara, binashyirwa mu bikorwa uwo mwana aricwa.

Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa igihano cy’igifungo cya burundu

Abaregwa bose baburanye bahakana ibyo baregwa bavuga ko nta nama bakoze, kandi uwo mutangabumya ubashinja yahamagajwe mu rukiko ntiyaza, bityo ibyo avuga bitagakwiye guhabwa agaciro, kandi Ngamije nta makimbirane yagiranaga na Rtd Captain Aimable Twiringiyumukiza, bityo atari no kuyobora inama yo kwica umwana we witwa Loîc wasanzwe iwabo amanitse mu mugozi yapfuye.

- Advertisement -

Bose basaba ko bagirwa abere bagafungurwa maze bagasubira muri sosiyete nyarwanda.

Bose baburana bafungiye mu igororero rya Huye aho bafunzwe by’agateganyo kuva mu mwaka wa 2023.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Huye