Abagabo bakoze urwengero rwa kanyanga bisanze mu mapingu

RULINDO: Ku bufatanye bw’abaturage na Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Murambi, Akagari ka Mvuzo, hafashwe abantu icyenda batekaga bakanakwirakwiza kanyanga, banafatanwa n’ibyo bakoreshaga mu kuyitunda.
Ku wa 21 Gashyantare 2025 ni bwo bafatiwe aho batekeraga iyo kanyanga, hasanzwe ingunguru bifashishaga, imisemburo, ndetse n’amajerekani bayitundagamo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko aho batekeraga iyo kanyanga hasanzwe amajerekani 84, harimo ayo bayishyizemo umusemburo witwa ‘Melase’, ndetse na litiro 17 za kanyanga.
Yagize ati: “Mu byo bafatanwe harimo ibikoresho bifashisa mu guteka kanyanga, kuyitunda, n’ibyo batwaramo imisemburo bayikoramo.”
Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya abateka n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge birimo kanyanga, kandi ko iri maso nta hantu bazayicikira.
Ati: “Amafaranga bashoramo n’ikindi kiguzi cyose bibasaba ngo babijyemo, byose bizahora biba ibihombo kuri bo.”
SP Mwiseneza yashimangiye ko Polisi yashyizeho ingamba zikarishye zirimo kubashakisha aho bari, bakabihanirwa.
Abatekaga iyi kanyanga bifashishaga ibisigazwa by’ibisheke byumye, hanyuma bakayikwirakwiza hirya no hino mu gihugu.
Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Rulindo kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagikomeje ibikorwa byo gushakisha abandi bacyekwa.
Polisi y’u Rwanda ntihwema gusaba abaturage kugendera kure ibiyobyabwenge, bagakora imirimo ibateza imbere, ntibakomeze gukora ibyangiza ubuzima bw’abantu kenshi bibakururira urupfu.
UMUSEKE.RW i Rulindo