Abasirikare babarirwa muri 300 ba Afurika y’Epfo barimo n’abatwite basubiye iwabo banyujijwe mu Rwanda. Aba kandi barimo n’abo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo mu majyepfo (SADC).
Aba basirikare basubiye iwabo , baje boherejwe kuza gufasha leta ya Congo ifatanyije n’indi mitwe irimo Wazarendo, ingabo z’Abarundi, FDLR na SADC ngo bahanhane na AFC/M23 ariko baratsindwa.
Amakuru avuga ko abataha harimo abakomeretse barimo batanu barembye cyane n’abagore babiri batwite.
Nyuma yo kumanika amaboko, no gupfusha abasirikare 14, Afurika y’Epfo yari iri ku gitutu cy’abaturage n’Inteko Ishingamategeko, yasabwe gucyura abasirikare bayo bari baragotewe mu bigo bya gisirikare barimo ndetse bamburwa intwaro na M23.
Bitandukanye no ku bancancuro ubwo banyuzwaga mu Rwanda, bo bagiye nta kwerekwa itangazamakuru cyangwa gusakwa ku mupaka nkuko amakuru agera ku UMUSEKE abitangaza.
Aba basirikare basabye gutaha banyuze ku kibuga cy’ indege cya Goma barangirwa kuko cyangijwe n’ intambara, bemererwa gutaha banyuze ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi.
Kuva tariki 21 Gashyantare abasirikare ba SADC bemerewe gutaha ariko bashaka gutwara ibikoresho byabo by’intambara.
Umwe mu bayobozi ba M23 yabwiye bagenzi bacu bo kuri Kigali Today ko abasirikare ba SADC bashatse gutaha bambaye imyenda itari iy’akazi ariko barabyangirwa.
Aba kandi ngo basabye gutaha ariko nta munyamakuru ubafashe ifoto, ngo bagaragare mu itangazamakuru.
- Advertisement -
Agira ati” ibiganiro birakomeje kuko ntibashaka kujya mu itangazamakuru, kandi nubwo ari abasirikare batsinzwe bari mu biganza byacu tugomba kubarinda.”
Afurika y’Epfo yohereje ingabo zirenga 2900 mu butumwa bw’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SAMIRDC.
Icyakora, Abadepite ba Afurika y’Epfo bashinja Perezida Ramaphosa kohereza ingabo z’igihugu gupfira muri RDC mu nyungu ze.
UMUSEKE.RW