Hirya no hino mu gihugu humvikana inkuru z’abantu bafatirwa mu bikorwa by’ubucuruzi bwo ku muhanda buzwi nk’ubuzunguzayi, bakarwanya abaje kubafata barimo abakora irondo n’abakozi ba DASSO.
Ku itariki ya 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, abakora ubuzunguzayi barwanyije inzego z’umutekano zari ziri mu kazi.
Amakuru avuga ko muri uko guhangana, umwe mu bakozi ba DASSO yatwawe telefone ye ya Smart phone, hafatwa batatu bakekwaho kuyimwiba no kumuhutaza ari mu kazi.
CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko ubucuruzi bw’ubuzunguzayi butemewe kuko bukorwa mu kajagari, kandi hakomeje gusohoka amabwiriza abubuza.
Ati: “Hari n’uburyo abazunguzayi bagiye bashyirirwaho aho gukorera, aho bagiye bubakirwa amasoko. Na hariya iriya ‘video’ yafatiwe, yabereye mu gasoko kitwa Nyarugenge Modern Market, gacururizwamo imbuto.”
Yasobanuye ko hari abandi benshi bashyiriweho amasoko ngo ubucuruzi bw’ubuzunguzayi buhagarare, ababyemeye bakaba bari gukorera aho, ariko abandi bakinangira.
Ati: “Hagiye hashyirwaho ingamba nyinshi zanatanze umusaruro ku buryo ubona byaragabanutse, ariko hakaba hakiri bamwe bakibikora, ari yo mpamvu tugishyiramo ingamba.”
Yavuze ko kuba umuzunguzayi yafatwa akarwanya inzego ari icyaha, kandi ko ibyo polisi itazabyihanganira na gato.
- Advertisement -
CIP Wellars Gahonzire yagize ati: “Kuba umuzunguzayi yanafatwa akajya kurwanya inzego z’umutekano ni icyaha, kubera ko atemerewe kurwanya inzego ziba ziri mu kazi kazo. Umuntu wambaye imyenda y’igihugu, yambaye ibirango by’igihugu, ari mu kazi ka Leta.”
Akomeza agira ati: “Icyo ni ikosa gihanwa n’amategeko, turihanangiriza umuntu wese urwanya inzego z’umutekano, atari abazunguzayi gusa, ahubwo no ahandi hose tugenda tubibona.”
Yavuze ko Polisi itazihanganira abantu bakora ubucuruzi bw’akajagari n’abantu babangamira inzego z’umutekano mu gihe ziri mu kazi.
Yasabye abantu kugaruka ku muco wo gutabara no gukiza abarwana, aho kwihutira gufata amashusho, ko ibyo ari imico mibi.
Yagize ati: “Abantu ntibagakwiye kurebera abantu barwana ngo bafane nk’abafana umupira. Niba abantu bagiranye ikibazo, abantu nibababakize, mwishungera. Abantu ntibagaruke ku muco w’Abanyarwanda wo gutabarana.”
CIP Gahonzire yabwiye UMUSEKE ko hamaze gutabwa muri yombi abagore batatu baherutse kurwanya inzego z’umutekano, aho bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge, mu gihe operasiyo yo gushakisha abandi ikomeje.
Umujyi wa Kigali wubatse amasoko atandukanye mu rwego rwo guca ubucuruzi bw’akajagari, ushyiraho n’ibihano. Ufashwe Agurira umuzunguzayi, acibwa amande y’ibihumbi 10 Rwf, umuzunguzayi agacibwa nk’ayo ndetse akamburwa ibyo yacuruzaga. Naho ubika ibicuruzwa by’umuzunguzayi, acibwa amande y’ibihumbi 100 Rwf.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Babahane rwose kuko kurwanya inzego zumutekano nikimwe no kwigomeka
Bive mumagambo bijye mubikorwa naho ubundi hasigaye kumva haruwisheundi