Amavubi y’Abagore yasuwe mbere yo guhura na Misiri

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yasuye ikipe y’Igihugu y’Abagore y’Umupira w’Amaguru (She-Amavubi), yitegura guhura na Misiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc.

Mu gihe Amavubi akomeje gukaza imyitozo, ni ko abayobozi batandukanye bakomeje gusura abakinnyi banabagenera ubutumwa butandukanye bubasaba kuzabona intsinzi imbere ya Misiri bazahura ku wa 21 na 25 Gashyantare 2025 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc.

Uwari ugezweho, ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, wasuye abakinnyi bari mu myitozo yo ku wa 18 Gashyantare bakoreye ku kibuga cy’imyitozo kiri inyuma ya Stade Amahoro.

Uyu muyobozi yabaganirije, abibutsa ko bakwiye kuzimana u Rwanda imbere y’aba barabu ndetse ko bafite ubushobozi bwo kubasezerera bakajya mu kindi cyiciro.

Rwego yabibukije ko bagomba kuzabyaza umusaruro umukino ubanza bazakinira kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu Saa cyenda z’amanywa. Umukino wo kwishyura, uteganyijwe kuzabera mu Misiri ku wa 25 Gashyantare uyu mwaka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yasuye Amavubi y’Abagore yitegura Misiri
Yarebye imyitozo ya bo
Yabanje kubasuhuza mbere yo gutangira imyitozo
Abakinnyi bo bakomeje gukaza imyitozo
Ni abakobwa batanga icyizere
Bavuga ko bafite icyizere cyo kuzasezerera Misiri
Jeanine uzwi nka Ka-Boy, ahanzwe amaso n’Abanyarwanda bose 
Zawadi (uri iburyo), ni rutahizamu witezweho kuzabonera ibitego Amavubi y’Abagore

UMUSEKE.RW