Update: Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa na we wari muri iyi nama yavuze ko iperereza ryahise rikorwa rigaragaza ko ibisasu byaturitse bikoreshwa n’ingabo z’u Burundi.
Mu nama yarimo umuyobozi wa Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa haturikiye ibisasu hapfa “abantu benshi” nk’uko abaturage babivuga.
Amashusho agaragaza abaturage b’abasivile baryamye hasi bapfuye, abandi bakomeretse, inama yarimo abantu benshi yasojwe n’akavuyo buri wese ahunga akiza amagara ye.
Kugeza ubu ntiharamenyekana uwihishe inyuma y’iturika ry’iki gisasu n’ubwoko bwacyo. Umutwe wa AFC/M23 ntacyo uravuga niba igisasu cyahitanye abayobozi bawo cyangwa abayoboke bawo.
Umwe mu banyamakuru bandika ibibera mu burasirazuba bwa Congo yatangaje ko nibura abantu 8 bapfuye abandi 9 barakomereka.
Avuga ko hari hakwirakwiye ubutumwa bw’abavuga ko bazahungabanya iyi nama yabereye ahutwa Place du 24.
Corneille Nangaa bwe yari muri iyi nama, aho yabwiye abaturage ko vuba AFC/M23 bazafata umujyi wa Uvira, Fizi na Kamituga.
VIDEO
- Advertisement -
Yabwiye abaturage kutazashyigikira ko Felix Tshisekedi ahindura itegeko nshinga rya kiriya gihugu.
Umunyamakuru Steve Wembi yavuze ko Corneille Nangaa yamaganye iki gitero cyo kumuhitana “ashinja Perezida Félix Tshisekedi” kuba ari we wagikoze.
Yavuze ko bombe eshatu zaturitse zica abasivile b’Abanye-Congo benshi.
Yavuze ko abayobozi b’ihuriro AFC/M23 barimo Perezida Corneille Nangaa, Visi Perezida Bertrand Bisimwa, Freddy Kaniki, Délion Kimbulungu na Benjamin Mbonimpa bose ntawagize icyo aba.
Alliance Fleuve Congo yashinzwe tariki 15 /12/2023 yiyunga na M23 kugira ngo irwanye ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ubu imaze gufata imijyi myinshi mu Burasirazuba bwa Congo, harimo Goma na Bukavu n’ibindi bice by’icyaro.
UMUSEKE.RW