Mu Karere ka Bugesera hatangijwe Icyumweru cy’Ubujyanama ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuturage, Ishingiro ry’Imiyoborere Myiza n’Iterambere Ryihuse.”
Ni icyumweru, aho abajyanama kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rw’Akarere bazaganira n’abaturage ku iterambere, imihigo, ibyakozwe ku byifuzo byatanzwe, n’ibikorwa bizashyirwa mu mihigo n’ingengo y’imari y’umwaka utaha.
Mu muganda wo ku wa 22 Gashyantare 2025 wabereye mu Murenge wa Mayange, abaturage bishimiye intambwe bamaze gutera, ariko basaba abajyanama gushyira imbaraga mu gukemura ibikirogoya urugendo rw’iterambere.
Umwe mu batuye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Kagenge, yabwiye UMUSEKE ko mu byahabwa umurongo hajyamo ikibazo cy’amazi y’imvura ava ku muhanda wa kaburimbo akiroha mu ngo zabo.
Ati “Ayo mazi ava kuri kaburimbo nta muyoboro yahawe, iyo imvura iguye yishakira inzira, yangiza imihanda, dufite ubwoba ko azadusenyera inzu.”
Munyazikwiye Callixte wo mu Kagari ka Kibirizi we yavuze ko ibura ry’amazi ribahangayikishije, basaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti urambye.
Ati “Amazi arabura cyane, bigasaba kujya kuvoma kure, ugasanga umuntu aravunika kandi yagakoze ibindi.”
Mutumwinka Clarissa wo mu Kagari ka Gakamba avuga ko bugarijwe n’ubujura bw’amatungo no gutega abantu mu masaha y’umugoroba, biturutse ku bakoresha ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Hari abantu bitwikira ijoro bakiba amatungo y’abaturage, ugasanga umuntu bamushikuje telefone, bakamugirira nabi.”
- Advertisement -
Umwe mu rubyiruko rwo mu Kagari ka Kagenge asaba ko abakiri bato bashakirwa ahantu ho kwidagadurira, kuko bibafasha kuruhuka no kubarinda kujya mu bishuko.
Ati ” Urubyiruko ntirufite aho kwidagadurira ku buryo hanatangirwa inyigisho zo kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.”
Abaturage basaba kandi ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda z’imburagihe kigomba kuganirwaho n’impande zose, aho ababigiramo uruhare bose bagomba kubiryozwa.
Basaba ko hazarebwa ku bibazo n’amakimbirane bishingiye ku butaka, aho hari abantu bagurisha ubutaka kabiri n’abarengera imbago z’abaturanyi.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, yavuze ko iki cyumweru ari umwanya mwiza wo guhura n’abaturage no guhuza ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere ryabo.
Ati “Ibi bidufasha gushyira ingufu ahakenewe cyane cyane ku bikorwaremezo biremereye, kuko ibibazo biba ari byinshi kandi bigomba gucyemurwa hagendewe ku ngengo y’imari n’umwanya wo kubikurikirana.”
Yabwiye abaturage ko icyumweru cy’Umujyanama giheruka mu mwaka wa 2024 cyasize hubatswe ndetse hanasanwe ibikorwaremezo birimo ibiro by’utugari, hanakemurwa ibibazo by’abaturage byari byagejejwe ku Nama Njyanama.
Muri iki cyumweru, kizasozwa ku wa 28 Gashyantare, komisiyo zitandukanye z’Inama Njyanama y’Akarere zizasura imirenge itandukanye ku masite yatoranyijwe.
Hazakorwa ubukangurambaga ku kwishyura ubwisungane mu kwivuza, Ejo Heza, gucyemura amakimbirane yo mu ngo, gusubiza abana mu ishuri, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no gushishikariza abaturage kwitabira gahunda z’iterambere.
MURERWA DIANE
UMUSEKE.RW i Bugesera