Bugesera: Akanyamuneza ni kose nyuma yo guhabwa amazi meza

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyarugenge, bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gushyikirizwa umuyoboro w’amazi meza ureshya na kilometero 28,2.

Byagaragajwe ubwo hatangizwaga umuyoboro wubatswe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buyapani, binyuze mu mushinga Water Aid Rwanda.

Abaturage bavuga ko batazongera kuvoma amazi mabi y’ibishanga yabateraga indwara zitandukanye zituruka ku isuku nke.

Nyirangirababyeyi Florida utuye mu Mudugudu wa Gako, mu Kagari ka Rugando, mu Murenge wa Nyarugenge avuga ko bashimira umushinga wa Water Aid wabaruhuye kwirirwa bakora ingendo ndende bajya gushakisha amazi meza.

Ati” Abana bacu ntibazongera kurwara inzoka zo munda ziterwa n’umwanda wo kunywa amazi mabi y’ibirohwa.”

Undi ati”Twari twarugarijwe n’indwara ziterwa no kunywa amazi mabi yo mu gishanga, ariko ubu turishimira ko twahawe amazi ndetse nta gushindikanya tugiye kugira n’imibereho myiza.”

Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Mukeshimana Vestine, yavuze ko Umurenge wa Nyarugenge uri mu duce twari tumaze igihe tutarabona amazi meza, kandi ko bari mu baturage WaterAid yari ihangayikiye.

Ati: ‘Icyo dusaba abahawe amazi ni ukuyakoresha bakumva ko ari ayabo, bakumva akamaro kayo, kuko twagiye tubibakangurira mu nyigisho zitandukanye. Nanone, ni ukumva ko bafite uruhare mu kuyasigasira kugira ngo ejo batongera gusubira mu bishanga kubera y’uko yangiritse.’

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye Water Aid yabafashije gucyemura ikibazo cy’ibura ry’amazi, by’umwihariko mu Murenge wa Nyarugenge.

- Advertisement -

Ati: ‘Turashishikariza abaturage gukoresha neza amazi bahawe, ndetse no gukurikiza isuku n’isukura, kuko amazi ari hafi. Tunashishikariza gukomeza gusigasira ibyo bikorwaremezo.’

Uretse uyu muyoboro w’amazi witezweho kuyageza ku baturage basaga 11,400, hatashywe ibigega bibiri n’amavomo 27, kandi andi 7 yari yarangiritse arasanwa.

Akarera ka Bugera kari ku kigero cya 78% by’ingo zigerwaho n’amazi meza.

MURERWA DIANE 

UMUSEKE.RW i Bugesera