Congo: Ingabo za Uganda zinjiye mu mujyi wa Bunia

Nyuma y’iminsi micye, Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, atangaje ko agiye kohereza ingabo ze mu Mujyi wa Bunia kugira ngo zihagarike ubwicanyi bukorerwa Abahima, ubu zageze muri uwo murwa mukuru w’Intara ya Ituri.

Umujyi wa Bunia uherereye ku bilometero 40 uvuye ku mupaka wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Uganda.

Ku wa 15 Gashyantare 2025, Gen Muhoozi yasabye inyeshyamba zose ziri muri uwo Mujyi kurambika intwaro hasi mu masaha 24.

Gen Muhoozi yavuze ko mu gihe ibyo bidakozwe muri ayo masaha yatanze, abarwanyi bose bari muri uwo mujyi bazahatwa umuriro.

Kuri uyu wa 18 Gashyantare, nyuma y’iminsi itatu gusa, Gen Muhoozi atangaje ko agomba kujya gutabara Abahima bicwa amanywa n’ijoro, ingabo za UPDF zinjiye mu Mujyi wa Bunia.

UMUSEKE wamenye amakuru y’uko ku wa Mbere, ingabo za Uganda (UPDF) n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bemeranyije gushyiraho ubufatanye mu gucunga umutekano mu Mujyi wa Bunia.

Brig Gen Felix Kulayigye, umuvugizi wa UPDF, yemeje ko Umujyi wa Bunia ubu ugenzurwa na UPDF ifatanyije na FARDC, kandi ko bagiye guhangana n’ubwicanyi bushingiye ku moko bwafashe indi ntera muri uyu mujyi.

Nta byinshi yatangaje ku bikorwa bazafatanyamo na FARDC, gusa Bunia yugarijwe n’ubwicanyi bukorwa n’abo mu bwoko bw’Abalendu babukorera Abahima basanzwe ari aborozi.

UPDF yinjiye mu Mujyi wa Bunia mu Ntara ya Ituri mu gihe abarwanyi ba M23 bagenzura Umujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru na Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.

- Advertisement -

Kuva mu Ugushyingo 2021, Ingabo za Uganda ziri muri Ituri no mu majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF byahawe izina rya “Operation Shujaa”. Zikorana umunsi ku wundi n’ingabo za RDC.

Hari amakuru UMUSEKE utabashije kugenzura avuga ko UPDF yemereye FARDC ubufasha bwo kurwanya M23 mu gihe yakwerekeza mu Mujyi wa Beni cyangwa mu Ntara ya Ituri.

Ni mu gihe bamwe mu Banyecongo, barimo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, bamaze igihe bamusaba kwirukana ingabo za Uganda muri Congo, bazishinja gukorana na M23.

Abahagarariye UPDF na FARDC bemeranyije gukorana muri Bunia

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW