Mu bitaro bya Byumba byo mu karere ka Gicumba, hari abavuga ko bagiye kumara imyaka 20 kubera uburwayi butandukanye.
Babigarutseho kuri uyu wa 23 Gashyantare 2025 ku munsi ngarukamwaka wo kuzirikana abarwayi, ubusanzwe uyu munsi ukaba unizihizwa kw’ isi hose mu Rwanda wizihijwe ku nshuro ya 33.
Muri abo bavuga ko bamaze imyaka myinshi mu Bitaro, harimo abadafite umwuka wo guhumeka bahora bacometswe ku byuma by’ikoranabuhanga, abadafite abo kubagemurira amafunguro, ababuze ubwishyu ndetse n’abarwayi bo mu mutwe baturutse mu bihugu by’ amahanga bakomeje kwitabwaho umunsi ku munsi.
Gusa bitewe no Kwacyira ibyababayeho, banakwereka ko bashima abaganga babitaho umunsi ku munsi kandi bizera ko bafite Imana izabafasha gusezererwa, bagataha iwabo ndetse bagasubira mu buzima busanzwe.
Vumiriya Jean de la Croix umaze imyaka 20 arwariye mu bitaro bya Byumba aganira na UMUSEKE, avuga ko yakoze impanuka ari mu kazi imodoka ikamugwa hejuru, bituma avunika umugongo, kuva ubwo amaze imyaka 20 arwariye mu bitaro ndetse ahora avurwa ibisebe mu mugongo kubera imyaka myinshi ishize ahora awuryamishije ku gitanda.
Ati” Turashima ubuyobozi bw’u Rwanda bwategereje gushyiraho ubwisungane mu kwivuza tukabona imiti. Ndetse n’ abatabashije kubwigurira( ubwisungane) barabutwishyuriye, gusa urebye kurwara nta kosa umuntu aba yabigizemo, nkanjye nakoze impanuka kuva 2006 kugeza ubu mba mu bitaro kubera umugongo waravunitse, hano hari abarwayi usanga badafite abantu bo kubitaho babagemurira kandi bamazemo igihe kinini”.
Umuyobozi w’ Ibitaro bya Byumba, Dr Ngabonziza Issa avuga ko ku munsi umwe ibitaro byakira abarwayi bari hagati ya 150 na 250 bahabwa serivisi zitandukanye.
Yongeraho ko mu barwariye mu Bitaro usanga imibare iba iri hagati ya 180 na 250 baba bacumbikiwe kandi bacyeneye kugemurirwa amafunguro. Gusa hakabamo n’abadafite imiryango y’ ishoboye ibitaho uko bikenewe.
Ati “ Tugira abarwayi bivuza umunsi ku munsi, dufite n’ abarwariye mu bitaro usanga babarirwa hagati ya 180 na 250 bari mu bitaro, hari abo usanga bafite uburwayi bwo mu mutwe imiryango yabo igasa n’ iyacitse intege zo kubagemurira, urebye ibitaro bitanga nka Miliyoni zigera ku 150 ku mwaka umwe akoreshwa mu gufasha abarwayi bafite ibibazo bitandukanye “.
- Advertisement -
Ibitaro bya Byumba byatangiye kongera umubare w’ababigana nyuma y’uko habonetse bimwe mu bikoresho bigezweho nk’ ibyuma byo kongerera umwuka abarwayi, kwagura ibyumba byo gucumbikira abarwayi byubatswe vuba.
Gusa hakaba hakenewe abatanga ubufasha ku barwayi badafite ubushobozi dore ko hari n’ abanyamahanga bamazeyo igihe batabasha kumenya inzira zibasubiza mu bihugu baturutsemo .
NGIRABATWARE EVENCE
UMUSEKE.RW/GICUMBI