Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera yategetse Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen Paul Valentino Phiri gutangira gutegura gucyura ingabo za Malawi ziri mu butumwa bwa SAMIDRC muri Kongo.
Ingabo za Malawi ziri muri Kongo aho zoherejwe binyuze mu butumwa bwa SAMIDRC gufasha Ingabo za Leta, FARDC guhangana na M23.
Amakuru avuga ko iki gihugu cyafashe iki cyemezo mu rwego rwo guha amahirwe inzira y’ibiganiro impande zihangane muri Kongo zemeranyijweho.
Malawi itangaje ibi mu gihe ingabo za Leta ya Kongo, iza Afurika y’Epfo, umutwe wa FDLR n’indi mitwe, bose batsinzwe mu buryo bukomeye n’umutwe wa M23 ndetse ugafata n’Umujyi wa Goma.
Ni mu gihe Abadepite bagize Komisiyo y’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, nabo basabye Guverinoma yabo kuvana Ingabo z’icyo gihugu mu Burasirazuba bwa Kongo, aho zirimo gufatanya n’iza FARDC ndetse n’indi mitwe irimo na FDLR.
Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo, Angie Motshekga yitabye Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo atange ibisobanuro ku mpamvu ingabo z’iki gihugu ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu butumwa bwa SADC.
Abadepite kandi bagaragaje ukugira indimi ebyiri hagati ya Minisitiri w’Ingabo ndetse n’Umugaba w’Ingabo za Afurika y’Epfo, ubwo batangaga ibisobanuro ku ngano y’amafaranga ashorwa muri ubu butumwa bw’izi ngabo muri Kongo.
Banagaragaje ko bahangayikishijwe no kuba ingabo zabo ziri mu bikorwa byo kurinda inyungu z’abantu ku giti cyabo aho kuba ubutumwa bw’amahoro.
Abagize iyi Komisiyo kandi bagaragaje impungege ku bufatanye bw’ingabo za Afurika y’Epfo n’Umutwe w’aba Jenosideri wa FDLR.
- Advertisement -
Byibura abasirikare 14 bo muri Afurika y’Epfo n’abanya-Malawi batatu, bishwe ubwo abarwanyi ba M23 bafataga umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu cyumweru gishize.
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW