Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego zirimo RIB, REG n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yataye muri yombi umugabo wahoze ari umukozi wa REG, nyuma yo gusanga iwe mu rugo ububiko bw’ibikoresho byinshi by’amashanyarazi bikekwa ko yibye agikorera icyo kigo n’ibyo yaguriye abajura.
Uwafashwe ni umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, yafatanywe ibikoresho bitandukanye by’amashanyarazi bikekwa ko yagiye abyiba aho REG yari yarabishyize, nko ku mapoto y’amashanyarazi, muri ‘transfomer’ n’ahandi.
Yafatiwe mu Mudugudu wa Masizi, Akagari ka Nyabikenke mu Murenge wa Bumbogo ku wa Gatandatu, tariki 22 Gashyantare 2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye UMUSEKE ko uwo mugabo yari afite ‘stock’ y’ibikoresho bikekwa ko yibye ubwo yakoreraga REG, birimo insinga, imikandara, fisible, tourbox n’ibindi.
Ati: “Hari n’ibindi yagendaga avana hirya no hino abigura n’ababyibye, akaza akabishyira iwe akabyifashisha mu kazi gatandukanye yakoraga.”
CIP Gahonzire yongeye kuburira abakomeje kwishora mu bujura bw’ibikoresho by’amashanyarazi ko batazatinda kubona ko bibeshye, kuko ibikorwa byo kubafata byakajijwe.
Ati: “Ababyijanditsemo babireke kuko twakajije ibikorwa byo kubafata, nta ho bazaduhungira. N’udafashwe uyu munsi azafatwa ejo.”
Yavuze ko batangiye kugenzura ahacururizwa ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, kugira ngo bamenye inkomoko yabyo, kandi utabigaragaza agafatwa nk’uwabyibye.
- Advertisement -
CIP Gahonzire yashimiye abatanze amakuru yatumye ukekwa afatwa, anibutsa abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurinda ibikorwaremezo Leta ibagezaho no gutanga amakuru igihe babonye ababyangiza.
Uwafashwe n’ibikoresho yafatanywe yashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo, mu gihe RIB yafunguye dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
ICYO AMATEGEKO ATEGANYA
Ingingo ya 14 y’amabwiriza Nº DGO/REG/005 yo ku wa 07/07/2022 agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe ivuga ko mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.
Ucuruza agomba kandi kwandika umwirondoro w’ugurisha ugaragaza amazina; kopi y’indangamuntu, pasiporo, cyangwa icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi; aho atuye; inomero ya telefone na aderesi y’ubutumwa koranabuhanga, iyo ihari.
Ingingo ya 4 y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko Umufatanyacyaha cyangwa icyitso ahanwa hakurikijwe ibihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.
Ingingo ya 166 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Mu ngingo ya 167, ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo: uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; kwiba byakozwe nijoro; kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1).
Ingingo ya 182 muri iryo tegeko ikomeza ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW