Mu Rubanza rwa Munyenyezi Béatrice ubushinjacyaha bwazanye ingingo Nshya

Ubushinjacyaha buratangaza ko buri gukora iperereza ku birebana no kuba Béatrice Munyenyezi yarigaga mu ishuri ryisumbuye rya CEFOTEC gusa ku rutonde bafite bikagaragaza ko atahize bityo akaba yabiregerwa.

Kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025 mu rubanza rw’umunyarwandakazi Béatrice Munyenyezi woherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uri kuburana ubujurire ku gihano yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye aho aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside.

Hari abatangabuhamya bo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bavuze ko bazi Béatrice Munyenyezi yize muri Kaminuza ndetse ari umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango kuri Leta y’Abatabazi akanaba umugore wa Arséne Shalom Ntahobari.

Béatrice Munyenyezi we yavuze ko abo batangabuhamya bamushinja batamuzi kuko yari atwite inda y’impanga ndetse anafite umwana muto kandi atigaga muri Kaminuza ahubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu ishuri ryitwa CEFOTEC mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Ubushinjacyaha bwihariye ijambo bwavuze ko abatangabuhamya bose bashinja Béatrice Munyenyezi bahurije ko yigaga ari na byo byazahabwa agaciro mu rubanza rw’ubujurire.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abashinjije Béatrice Munyenyezi bamuzi gusa kuko bari abaturage basanzwe batize Kaminuza ku buryo bari kumenya aho yigaga neza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko buri gukora iperereza kubirebana no kuba Béatrice Munyenyezi atigeze yiga muri CEFOTEC.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu rutonde rw’abanyeshuri bigaga muri CEFOTEC mu mwaka wa 1993-1994 mu mwaka wa gatandatu  Béatrice Munyenyezi atarimo.

Uhagarariye ubushinjacyaha yagize ati”Turacyakora iperereza ntiturarirangiza dushobora kuzamurega nubwo yagaragaje ko afite impamyabushobozi yaho(CEFOTEC).”

- Advertisement -

Ntacyo uruhande rwa Béatrice Munyenyezi rwavuze ku byo ari gukorwaho iperereza .

Gusa amakuru yizewe agera ku UMUSEKE ni uko uruhande rwe rutanyuzwe n’ibyo ubushinjacyaha buri gukora kuko abo ku ruhande rwe ngo batunguwe n’iryo perereza .

Uruhande rwe kandi ruvuga ko  urwo rutonde rwatanzwe n’umuyobozi uyobora ririya shuri, ubu bakavuga ko icyo gihe atari azi abanyeshuri bigaga muri ririya shuri 1993 ikindi banavuga ni uko niba ubushinjacyaha buhakana ko atigaga muri CEFOTEC bazazana ikimenyetso cyaho yigaga.

Ubushinjacyaha bwasabye ko icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye cyo gukatira burundu Béatrice Munyenyezi cyagumishwaho kuko urukiko rwisumbuye rwa Huye rutibeshye.

Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside aburana ahakana ibyo aregwa aho avuga ko azizwa umuryango yashatsemo ariwo wa Pauline Nyiramasuhuko, ari Nyirabukwe ndetse n’umugabo we Arséne Shalom Ntahobari bose bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu nabo bazira ibyaha bifitanye isano na Jenoside.

Aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo.

Yunganiwe n’abanyamategeko babiri aribo Me Bruce Bikotwa na Me Felecien Gashema.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa 26 Gashyantare 2025.

Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside aburana ahakana ibyo aregwa

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW