Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bugiye gutuza abaturage bahoze mu bikorwa by’ubuzunguzayi batagiraga aho bakinga umusaya.
Byatangarijwe mu muganda ngarukakwezi wabereye mu Mudugudu wa Gifumba, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye UMUSEKE ko iyo miryango 20 izubakirwa inzu zo kubamo.
Yavuze ko usibye kubumbira iyi miryango mu makoperative, bazahabwa amafaranga y’ubukode bwo mu isoko, kandi hakazakurikiraho kububakira amacumbi meza arimo amazi n’amashanyarazi, ndetse n’irerero ry’abana babo.
Uwajeneza Delphine, umwe mu bakoraga ubuzunguzayi, avuga ko umugabo we yamusiganye abana 3 arapfa, amusiga mu bukene bukabije.
Ati: “Naje guhura na Meya w’Akarere mubwira ibibazo byanjye, arabyumva, ambwira ko anshyira mu bo bazubakira inzu, akamfasha no kubona indangamuntu ntagiraga.”
Uyu mubyeyi avuga ko yakuze ari imfubyi kuko atigeze abona ababyeyi be, ari nayo mpamvu yabanje kubura indangamuntu.
- Advertisement -
Ati: “Inzu mbamo n’abana banjye, Ubuyobozi nibwo buyitwishyurira, ubu bugiye kunyubakira.”
Bampire Francine avuga ko mu buzunguzayi yagombaga gukuramo amafaranga atunga abana batanu, ariko abonye bimukomereye ajya mu gupagasa muri Uganda.
Ati: “Nasanze ntashobora ubuzima bwo kuba mu mahanga ngaruka mu Rwanda, ubu inzu yanjye Leta izampa iri muri izi, kandi amafaranga y’ubukode bw’iyo mbamo Leta irayampa.”
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari izindi nzu 24 ziri mu kubakirwa abatishoboye hirya no hino mu Mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga.
Ni mu gihe Akarere ka Muhanga gateganya kuzubakira abaturage 150 batishoboye inzu uko ubushobozi buzagenda buboneka.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.