Perezida Kagame,ku cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2024, ygiranye ibiganiro n’Umudepite uhagarariye Tottenham akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Umuryango wa Commonwealth n’Iterambere mu Bwongereza, David Lammy.
Ni ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi no gushakira hamwe igisubizo mu kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo , biherewe mu mizi.
Hashize igihe mu Burasirazuba bwa Congo harangwayo umutekano mucye muri Kivu ya Ruguru ndetse n’iy’Epfo, aho igisirikare cya leta gihanganye n’umutwe wa M23.
Perezida wa Repubulika yatangaje ko “ Yashyize umucyo ko u Rwanda rushishikajwe no gushaka igisubizo mu mahoro kandi ko ko inyungu z’umutekano zigomba guhabwa agaciro kandi zikubahwa.”
Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko “ Hagomba kubahwa amasezerano mpuzamahanga mu gushaka igisubizo mu gihe kirambye mu Burasirazuba bwa Congo.”
Ku rundi ruhande, David Lammy wari umaze umwnaya muto nabwo avuye kuganira na Perezida wa Congom Felix Tshisekedi, yavuze ko nk’Ubwongereza bifuza ko imirwano ihagarara.
Yagize ati “ Ubuzima bwa Kiremwamuntu muri Congo burahangayikishije. Abantu babarirwa muri miliyoni bamaze kuva mu byabo kubera imirwano ya M23 .”
Akomeza ati “ Imirwano igomba guhagarara aka kanya . Abaturage b’aka karere bakwiye kubaho n’umutekano kandi ubusugire bwa Congo ntibugomba kuvogerwa.
Akomeza agira ati “Navuganye n’abaperezida bombi tuganira uko ibyo byagerwaho. Twifuza hakurikizwa inzira z’amahoro zemerenyijwe n’ibihugu bya Afurika .Ubwongereza buzafasha kugira ngo iyi mirwano ihagarare. “
- Advertisement -
David Lammy asanga kandi ubushake bwa Politiki ari imwe mu nzira ziganisha ku mahoro .
Mu nama ya SADC na EAC iheruka, bemeranyijwe ko umutwe wa M23 wakwemererwa mu biganiro byahujwe bya Nairombi na Luanda .
Ikindi ni uko leta ya Congo yasabwe kuganira n’uyu mutwe . Tshisekedi avuga ko adakozwa ibyo kuganira n’umutwe wa M23 yita ko ari uw’iterabwoba.
UMUSEKE.RW