Umuryango VSO Rwanda “Twigire mu mikino” wasabye ko hakurwaho imbogamizi zikibangamiye abagore bafite ubumuga, usaba ko hakongerwa ubuvugizi ku kato bahabwa cyane mu itangwa ry’akazi no mu kubona serivisi, hagamijwe kugera ku iterambere ridaheza.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane, tariki 14 Werurwe 2025, ubwo Umuryango VSO Rwanda “Twigire mu mikino” wifatanyaga n’abagore bafite ubumuga mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.
Buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Muri ibi biganiro, hagaragajwe zimwe mu mbogamizi zitsikamira abafite ubumuga bukomatanyije, by’umwihariko abakobwa bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Hagaragajwe ko abagore bafite ubumuga badahabwa agaciro muri sosiyete, ibi bikababuza kutagirirwa icyizere mu mitangire y’akazi, kandi bashoboye.
Hasonanuwe ko abagore bafite ubumuga bahura n’imbogamizi z’uko badahabwa agaciro muri sosiyete, ibi bikababuza kutagirirwa icyizere mu mitangire y’akazi, kandi bashoboye.
Sarah Shalloner, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere muri VSO, yashimye Leta y’u Rwanda ikomeje guteza imbere umugore, by’umwihariko mu myaka 30 ishize.
Ati: “Umugore ufite ubumuga aracyahura n’imbogamizi nyinshi bitewe n’ibyo aba yifuza, bikamutera kwiheza kuko aba atekereza ko adashoboye, by’umwihariko ku bijyanye n’uburezi. Hari imbogamizi nyinshi, ndetse no kutabona amahirwe yo kubona amakuru y’ingenzi.”
- Advertisement -
Yavuze ko hakwiriye gushyirwaho ubukangurambaga muri sosiyete Nyarwanda mu rwego rwo kumvikanisha ko umugore ufite ubumuga ashoboye, kandi akahabwa n’uburenganzira bwo kugera ku makuru atandukanye.
Uwamahirwe Diane, ukora muri VSO Rwanda mu mushinga wa Twigire mu Mikino, yavuze ko abagifata umugore nk’umunyantege nke ku murimo bagomba kubicikaho.
Ati: “Ibisabwa ni byinshi, ariko cyane nakwibanda ku kuba twabasha guhugura abakora mu burezi, bakumva ko abagore n’abakobwa bafite ubumuga ari abantu bo kwitabwaho.”
Yakomeje agira ati: “Kuba umugore ufite ubumuga agomba guhabwa agaciro, hagakorwa ubukangurambaga muri sosiyete dutuyemo, bagasobanukirwa neza ko n’ubwo bafite ubumuga, bashoboye.”
Mahoro Hallelujah, ushinzwe guharanira uburenganzira bw’abagore n’uburinganire budaheza, avuga ko bashimira intambwe imaze kugerwaho, harimo gufasha abagore kujya mu ishuri no kubona imirimo, ariko hakiri imbogamizi, cyane cyane mu kwibona muri sosiyete bitewe n’uko bafatwa.
MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW