Umuryango Women for Women Rwanda watangije ubukangurambaga bwitwa ‘March For Her Flow’, bugamije gushishikariza abantu gutera inkunga mu gutanga ibikoresho by’isuku bikenerwa n’abagore n’abakobwa mu gihe cy’imihango.
Ubu bukangurambaga bujyanye n’uko Isi ikomeje kwizihiza Ukwezi kw’Abagore kwizihizwa muri Werurwe buri mwaka.
Ni mu gihe bamwe mu bakobwa n’abagore bagorwa no kutabona ibikoresho by’isuku birimo amazi meza ‘Cotex’. Ibi bituma bagorwa n’ubuzima bwabo, uburezi n’imibereho yabo muri rusange.
Women for Women Rwanda ivuga ko ubukangurambaga yatangije bugamije gushishikariza abantu gutera inkunga mu gutanga ibikoresho by’isuku byifashishwa mu gihe cy’imihango, cyane cyane ku bakobwa batishoboye bo mu byaro.
Ephrem Mudenge, umukozi ushinzwe imibereho myiza muri Women for Women Rwanda yavuze ko ubuzima bwiza bw’imihango n’isuku muri rusange ari ingenzi mu mibereho myiza no guteza imbere abagore n’abakobwa.
Ati “50% by’abagore bo mu cyaro mu Rwanda nta bushobozi bafite bwo kubona ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango kubera ubukene. Abantu bagomba gusobanukirwa ko imihango atari ikintu giteye isoni.”
Yakomeje agira ati “Tugomba gukora ubukangurambaga kugira ngo turwanye imyumvire mibi n’ivangura bifitanye isano n’iy’ingingo.”
Mbasini Sagnia, umuyobozi w’imishinga muri Women for Women Rwanda, yagaragaje ko ibibazo abakobwa n’abagore bo mu byaro bahura na byo birenze kuba badafite ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango.
Yavuze ko imiryango imwe n’imwe yo mu Rwanda, imihango iyifata nk’ibintu byo kutavugwa, ku buryo ababyeyi badashobora kuyiganirizaho abana babo b’abakobwa.
- Advertisement -
Ati “Imihango ni igikorwa gisanzwe kandi cyiza mu buzima. Gusa, abakobwa n’abagore benshi baracyababara kubera kubura ‘Pads’ zo gukoresha.”
Yabwiye UMUSEKE ko ubukangurambaga batangije bizeye ko buzagirwamo uruhare n’abantu batandukanye kugira ngo abagorwa no kubona ‘Cotex’ batekane.
Ati “Nta mukobwa ugomba gusiba ishuri kubera imihango ye.”
Women for Women Rwanda ivuga ko ubuzima bwiza n’isuku mu gihe cy’imihango (MHH) atari ikibazo cy’u Rwanda gusa ko ari icy’Isi yose.
Ushaka gutera inkunga ashobora gukanda*182*8*1*66332#, ugatanga umusanzu we.
Ibi bikoresho bigurwa ku mapaki, mu Rwanda agapaki kamwe karimo udukoresho 10 kagura amafaranga hagati ya 900Frw na 1000Frw.
Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko kuvanaho TVA kuri ‘Cotex’ari umwanzuro “wafashwe mu rwego rwo korohereza abagore n’abakobwa kubona ibi bikoresho”.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW