Abanyeshuri bo mu bigo byatoranyijwe kuzakora isuzumabumenyi mpuzamahanga rya PISA 2025 basabwe kubyaza umusaruro ayo mahirwe no guhagararira neza u Rwanda, baruhesha ishema mu bihugu 91 bazahurira muri iryo suzuma.
Isuzumabumenyi rya PISA (Program for International Student Assessment), risanzwe ritegurwa buri myaka 3 kuva muri 2000, rikaba rikorwa n’Umuryango mpuzamahanga witwa OECD, uvugurura politiki z’Ubukungu n’Imibereho y’abaturage.
Ni mu gihe u Rwanda rumaze imyaka 3 rwitegura iri rushanwa, akaba ari ku nshuro ya mbere ruzaba ruryitabiriye, rikazakorwa kuva ku wa 27 Mata kugeza ku wa 7 Kamena 2025.
Bamwe mu banyeshuri bo mu Ntara y’Amajyaruguru babwiye UMUSEKE ko biteze inyungu muri iri suzuma kandi biteguye kwitwara neza, bahesha ishema u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Niyokwizerwa Aime Ariane, wiga muri ESSA Ruhengeri, avuga ko iri suzuma ari igipimo cyiza cy’ubumenyi bwabo mu buzima bwa buri munsi, harebwa ibitekerezo byabo ndetse n’ubuhanga bafite bwo gukemura ibibazo.
Ati ‘ Njye na bagenzi banjye twiteguye kwitwara neza, kandi ntidutewe ubwoba no guhatana n’abanyeshuri bo mu mahanga.”
Akacu Ella Pamella avuga ko guhatana n’ibindi bihugu mu gusoma, imibare na siyansi bizatanga ishusho y’uburezi bw’u Rwanda, ahakiri intege nke hakavugutirwa umuti.
Ati: “Kuba ndi mu banyeshuri bazahagararira u Rwanda ku nshuro ya mbere ubwabyo ni iby’agaciro kuri njye. Ibi bimpa umukoro wo gukora cyane kuko ibyo tuzabazwa ni ibyo dusanzwe twiga, si ibintu bishya.”
Niyibizi Faustin, umuyobozi wa ESSA Ruhengeri, we yasabye abanyeshuri kuzahagararira neza ibigo bigaho ndetse no kuzahesha u Rwanda ishema.
- Advertisement -
Ati: “Ni ukubakarishya kugira ngo bazahure n’abandi bana bafite iyo myaka 15 baturuka mu bindi bihugu, kandi bakazahesha ishema igihugu by’umwihariko n’ishuri bigamo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Therese, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri bizakora iri suzuma mpuzamahanga gufatanya n’abarimu gutegura abanyeshuri.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, avuga ko iri suzuma rireba abantu bake, rikaba riri mu buryo bw’ubushakashatsi kugira ngo harebwe uko uburezi bw’u Rwanda buhagaze ugereranyije n’ahandi ku Isi.
Isuzuma rya PISA 2025 rizitabirwa n’ibihugu 91 byo ku migabane yose igize Isi, harimo bitanu byo muri Afurika, ari byo Kenya, Maroc, Zambia, Egypt n’u Rwanda.
NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW mu Majyaruguru