Muhanga: Uwatorewe kuyobora Njyanama yahize gukura urubyiruko mu bushomeri

Nshimiyimana Gilbert watorewe kuyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, avuga ko azafasha Urubyiruko kwihangira imirimo bagasezerera ubushomeri.

Iyi migabo n’imigambi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga mushya, yabivuze mbere na nyuma yo gutorerwa izi nshingano.

Nshimiyimana avuga ko ashingiye ku burambe afite n’akazi yagiye akora ko guhuza Urubyiruko rudafite imirimo n’amahirwe igihugu cyabahaye bizamworohera gushyira mu bikorwa uyu muhigo.

Ati “Tuzagira uruhare mu gufasha Urubyiruko kwihangira imirimo kuko hari porogaramu za leta zisanzwe zifasha urubyiruko kwivana mu bushomeri.”

Nshimiyimana avuga ko bazabahuza n’ibigo by’imari no kwibumbira mu makoperative, abandi bagafashwa kwiga amashuri y’imyuga kubera ko ari yo atanga akazi ku mubare munini w’abatagafite.

Ati “Iyo tuganira na bamwe mu rubyiruko batubwira ko inzitizi zibabuza kubona akazi ari ikibazo cy’ubumenyi bucye no kwitinya.”

Yavuze ko hari n’abitwaza ko bafite igishoro gicye, kitabemerera kwihangira imirimo, akavuga ko bafite ingero z’abatangiriye ku gishoro gicye bazamutse ubu bakaba bafite ubushobozi.

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Umwali Carine, yabwiye UMUSEKE ko ari inshingano z’abaturage kwishyiriraho abayobozi no kubabaza inshingano batujuje.

Ati’’Hari imihigo baba barahize, iyo batayigezeho bagomba kubibazwa n’ababatoye kuko biri mu nshingano babahaye.”

Umwali avuga ko ariyo mpamvu iyo abaturage bishyiriyeho Ubuyobozi bakwiriye kujya babaza ibyo babakoreye kugira ngo batange ibisobanuro.

Aya matora yo kuzuza inama Njyanama z’Uturere ari ku rwego rw’igihugu,ayabereye i Muhanga yabanjirijwe no gutora Umujyanama umwe waburaga kugira ngo abajyanama babe buzuye, hatorwa uwitwa Gakwavu Abraham wahatanye kuri uyu mwanya n’abakandida bane.

Nyuma nibwo hakurikiyeho amatora ya Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Nshimiyimana Gilbert wari usanzwe ari kuri uyu mwanya by’agateganyo nyuma y’amezi atandatu uwahoze ari Perezida Nshimiyimana Octave asezeye kuri izo nshingano.

Hatowe kandi Perezida wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere witwa Rudasingwa Jean Bosco wari Umujyanama.

Amatora y’abajyanama yabanjirijwe n’indahiro y’abashinzwe amatora
Komiseri muri Komisiyo y’amatora Umwali Carine avuga ko abaturage bafite inshingano zo kubaza abayobozi ibyo babemereye
Bamwe mu bajyanama b’Akarere ka Muhanga
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga

MUHIZI ELISEE

UMUSEKE.RW/Muhanga