Bugesera: Abayislamu basabwe kurangwa n’imico myiza no kwimakaza urukundo

Ubwo hasozwaga gusengwa isengesho risoza ukwezi gutagatifu kwa “Ramadhan” ku bayisilamu, Abayislamu bo mu Akarere ka Bugesera mu Murenge wa Mwogo ho mu Intara y’i Burasirazuba, basabwe kurangwa n’imico myiza no kwimakaza urukundo mu bikorwa bya buri munsi bakora byo kugandukira lmana kuko idini rya Islam itoza urukundo no kuba inyangamugayo mu bandi.

Ibi babisabwe ku wa 30 Werurwe 2025. Ubwo mu Akarere ka Bugesera mu Murenge wa Mwogo, Abayisilamu bahatuye bizihizaga umunsi mukuru wa Eid Al-Fitr aho bari bamaze iminsi 29 biyiriza batarya batanywa batanabonana na bo bashakanye ku manywa y’ukwezi kwa Ramadhan.

Kuri uwo munsi mukuru, ibikorwa by’awo byabanjirijwe n’isengesho rya mu gitondo ryahurije hamwe Abayisilamu bagize Utugari tw’uwo Murenge. Ni na ko byari bimeze hose mu Gihugu n’ahandi ku Isi.

Sheikh Habimana Ramadhani, ni we wari umushyitsi mukuru ndetse ni we wayoboye isengesho rya “Eid Al-Fitr” muri uriya Murenge.

Mu butumwa bwe yagize ati “Bayisilamu, mwakoze ibishoboka byose bigamije kwishimirwa n’Imana aho mwiyirije ubusa mu nakora ibikorwa by’urukundo byo gufasha abatishoboye, ibyo bikorwa muzabikomeze na nyuma y’uku kwezi.”

Yakomeje agira ati “Aho mutuye mukomeze kubana neza n’abandi bo mu yandi madini n’amatorero, mubagaragarize imico myiza mube inyangamugayo mwubahisha idini rya Islam, ndetse ibikorwa by’urukundo bibaranga byo gufasha, ntimuzatezuke gukomeza kubikora aho mutuye.”

Bamwe mu bayisilamu bitabiriye, bashimiye lmana yabarinze mu kwezi kose, ndetse bashimira Perezida Paul Kagame wahaye agaciro Abayisilamu.

Umwe yagize ati “Ndashimira lmana yanshoboje gukora ibyasabwaga byose no kuba muri uku kwezi no kuba yarandinze sindware maze nkaganduka mu minsi yose.”

Undi yongeyeho ati “Ubuyobozi bwacu budukorera ibishoboka byose ngo tugire umutekano uhagije, bikatworohereza nk’abayisilamu bo mu Rwanda gusenga dutuje. Ibi muzabidushimire lntore izirusha intambwe Paul Kagame.”

Ukwezi kwa Ramadhani ni ukwa cyenda kwa kisilamu, lmana yakugize itegeko ku bayislamu bose, bategekwa kugusiba.

Kuba buri mwaka. Gutangira ari uko imboneko zako zagaragaye, ku karangira na bwo ari uko kwabonetse. Kugira hagati y’iminsi 29 na 30.

Abayisilamu barushaho kwiyegereza lmana muri uku kwezi gutagatifu, ndetse bakarushaho gukora ibyishimirwa na yo, bakoramo kandi ibikorwa by’urukundo. Uwubikoze atyo aba ari umugandukira Mana byuzuye.

Abayisilamu b’i Bugesera basabwe kurushaho kurangwa n’ibikorwa byiza birimo urukundo
Ubwo bari bateze amatwi bumva ubutumwa bwatanzwe na Sh. Habimana Ramadhani
Sheikh Ramadhani yakebuye Abayisilamu bo mu Akarere ka Bugesera

 

UMUSEKE.RW