Gabon: Uwakoze ‘Coup d’Etat’ yatowe n’abaturage benshi

Jenerali Brice Oligui Nguema, wayoboye “Coup d’État” yo mu 2023 yavanye ku butegetsi umuryango wa Bongo wari umaze imyaka 60 uyobora Gabon, yatsinze amatora ya Perezida ku majwi arenga 90%.

Oligui Nguema, w’imyaka 50, yari ahatanye n’abarimo Alain Claude Bilie-By-Nze, Stéphane Germain Iloko na Alain Simplice Boungouères.

Amatora yo ku wa Gatandatu yagaragaje Jenerali Brice Oligui Nguema nk’uwatsinze amatora yo kuyobora Gabon ituwe n’abaturage miliyoni 2.5.

Abatavuga rumwe na Gen Oligui Nguema bavuga ko Itegeko Nshinga rishya hamwe n’itegeko rishya rigenga amatora byateguwe mu buryo bumworohereza kuba Perezida.

Intsinzi ye yashimangiye gukomeza kwicara ku ntebe isumba izindi muri Gabon, nyuma y’imyaka igera kuri ibiri ahiritse Perezida Ali Bongo ku butegetsi.

Muri manda y’imyaka irindwi, Jenerali Oligui Nguema ategerejwe guhangana na ruswa n’imiyoborere mibi byaranze ubutegetsi bwa Bongo.

Uyu musirikare mu gihe cyo kwiyamamaza yeretswe igikundiro n’abiganjemo urubyiruko aho yakoresheje uburyo burimo kubyina mu buryo bugezweho n’imbwirwaruhame ziryoheye amatwi.

Abaturage b’iki gihugu gito ariko gikize ku bikomoka kuri peteroli n’ibiti bivamo imbaho z’agatangaza bagaragaje ko bakize igitugu cy’umuryangowa Bongo n’agatsiko k’ishyaka rye babafashe ku gakanu kuva mu 1967.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW