Habaye imihango yo gusezera bwa nyuma no gushyingura Alain Mukuralinda

Mu Karere ka Rulindo, ku ivuko rya Alain mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, habaye imihango yo kumusezera bwa nyuma no kumushyingura.

Iyi mihango yahereye mu rugo rwe Kicukiro mu Mujyi wa Kigali niho habereye imihango yo gusezera umurambo wa nyakwigendera nyuma yo kuwuvana mu buruhukiro bw’Ibitaro byitiriwe Umwami Faysal i Kigali.

Misa yo kumuherekeza yabereye kuri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, no gushyingura birabera mu irimbi ry’iyo Paruwasi.

Umwe mu bitabiriye iyi mihango yo gusezera bwa nyuma no gushyingura Alain Mukuralinda yabwiye UMUSEKE ko yitabiriwe n’abantu benshi bo mu ngeri zitandukanye barimo Abanyamakuru, Abahanzi mu ndirimbo n’abakora muri sinema nyarwanda, Abayobozi muri Leta, ayo mu muryango wa nyakwigendera n’abaturanyi benshi.

Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda inkuru y’urupfu rwe yatangiye kuvugwa ku mugoroba wa tariki 03 Mata, 2025, ariko yemezwa na Guverinoma y’u Rwanda, bukeye tariki 04/04/2025.

Iyi nkuru yababaje benshi barimo abo bakoranaga mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, n’abandi Banyarwanda bagiye babigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Guverinoma yemeje urupfu rwa Alain Mukuralinda

UMUSEKE.RW