Kwibuka31: Perezida Kagame na Madamu bacanye urumuri rw’icyizere

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye kandi  inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 250.

Uru rumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, rwacanywe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2024.

Insanganyamatsiko yo #Kwibuka31 muri uyu mwaka igira iti “Kwibuka twiyubaka.’’

Ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy’Icyunamo cyatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Iki gikorwa cyanabereye mu midugudu yo hirya no hino mu Gihugu aho abaturage bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyaranzwe no gusobanurirwa uko umugambi wa Jenoside wacuzwe, uko washyizwe mu bikorwa n’uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka.

Ibiganiro biri gutangwa byanibanze ku rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Kagame na Madamu we bacanye urumuri rw’icyizere

NDEKEZI  JOHNSON / UMUSEKE.RW