Béatrice Munyenyezi yabwiye urukiko ko atotezwa n’abagororwa bagenzi be byanatumye arara arira ndetse ahita asuka amarira mu rukiko.
Munyenyezi Béatrice yagaragaraga ku ikoranabuhanga rya ‘Video conference’ ari mu igororero rya Nyarugenge i Kigali asanzwe afungiyemo naho abunganizi be mu mategeko, ubushinjacyaha n’urukiko bo bari ku rukiko asanzwe aburaniramo ruri ku cyicaro cyarwo i Nyanza.
Munyenyezi Béatrice yagaragaye ku ikoranabuhanga arakaye, abamwunganira aribo Me Bruce Bikotwa na Me Felecien Gashema bahise basaba ko babanza kuvugana n’umukiriya wabo bakaganira.
Urukiko, ubushinjacyaha, abari baje gukurikirana urubanza bose bahise bahezwa mu cyumba cy’urukiko maze Béatrice Munyenyezi asigarana n’abunganizi be mu mategeko bamara nk’isaha maze abari bahejwe babona kugaruka mu rukiko.
Umucamanza yabanje guha ijambo Béatrice Munyenyezi maze avuga ko atameze neza ko agirana ibibazo na bamwe mubo bafunganywe bamutoteza kuva cyera ariko kuva tariki ya 20 Werurwe 2025 byabaye akarusho.
Munyenyezi yabwiye urukiko ko abamutoteza ari abagororwa bagizwe n’itsinda ry’abantu batandatu bayobowe n’ushinzwe umutekano w’umugororwa.
Munyenyezi ati”Baba bavuga ko ndi umwicanyi ndetse nshaka no kwica abandi.”
Munyenyezi yavuze ko rimwe yigeze kuva hanze avuye kuzana amavuta ye yo kwisiga maze umugororwa asanga yateguye abantu ngo ayo mavuta bayamwambure barayarwanira cyakora birangira bayamurekeye nabwo bigoranye.
Munyenyezi kandi yabwiye urukiko ko yagiye gufata imiti, umugororwa unashinzwe umutekano imbere mu igororero atanga itegeko ngo Munyenyezi ntasohoke gusa abashinzwe igororero barabimenye baza kumwemerera gusohoka.
Munyenyezi yanabwiye urukiko ko hari umuntu begeranye aho aryama bamutuma mu bihe bitandukanye agahirika ibintu bye haba ku manywa cyangwa n’ijoro.
Munyenyezi yakomeje avuga ko hari abantu yasabye ko batamuvuga ku ndangururamajwi igihe hari abamukeneye ndetse abo yabisabye baramwumva bakajya banabikora ariko ubu bashyizwe mu bihano kubera ibyo.
Munyenyezi kandi yabwiye urukiko ko hari umuntu bajyaga bavugana mu bo bafunganywe ariko bamubujije kumuvugisha ndetse bagera naho bamujyana.
Munyenyezi ati”Baramutwaye bamwambura ubusa bamusaka ngo bari gushaka impapuro namuhaye kuva icyo gihe ntiturongera kuvugana.”
Munyenyezi yavuze ko ibindi bamuziza ngo adatanga amafaranga yo gufasha abagororwa batishoboye.
Munyenyezi ati”Ayo mafaranga nibyo sinyatanga kuko mbere narayatangaga ntakoreshwe ibyo yagenewe ahubwo bakaba aribo bayikoreshereza mu nyungu zabo.”
Béatrice Munyenyezi kandi yongeye kubwira urukiko ko azizwa ko atajya mu nama zahuriwemo n’abandi.
Munyenyezi ati”Nyakubahwa Perezida w’inteko iburanisha izo nama nazijyagamo mbona zigamije amacakubiri aho nabwirwaga amagambo mabi ko ndi umuhutu sinkizijyamo rero kuko zitanyubaka.”
Béatrice Munyenyezi kandi yongeye kuvuga ko hari umucungagereza wigeze kumubaza impamvu atajya kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994 nk’abandi maze amusubiza ko iyo aje hari bamwe mu bagororwa b’abagore bamutoteza bityo yahisemo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994 yifashishije televiziyo dore ko nazo ziba zihari aho kujya hamwe n’abandi.
Muri uyu mwaka uriya mucungagereza yakomje gushyira mu majwi ngo yamusabye kujya kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi 1994 maze nawe ajyayo.
Munyenyezi Béatrice ati”Nyakubahwa Perezida w’inteko iburanisha natunguwe nuko banyimye intebe yo kwicaraho nk’abandi.”
Béatrice Munyenyezi yavuze ko yasabye ko yavugana n’umuyobozi mukuru w’igororero rya Nyarugenge ngo amubwire ibibazo bye maze yizezwa ko bizakorwa ariko biherera aho.
Urukiko rwabajije Béatrice Munyenyezi niba abo bagororwa avuga ko bamutoteza bari baziranye.
Munyenyezi nawe mukugisubiza ati”Oya, ntitwari tuziranye nabasanze bafungiye hano mu igororero rya Nyarugenge.”
Béatrice Munyenyezi kandi yakomeje avuga ko abo bagororwa bagenzi be bamubwira ko ari umwanzi w’igihugu.
Munyenyezi ati”Hari abana bari baraje ngo mbigishe ururimi rw’icyongereza ariko abo bana barababujije kunyegera ngo ndi umwanzi w’igihugu kandi koko ntibagarutse.”
Béatrice Munyenyezi ati”Naraye ndira” Akimara kuvuga iryo jambo Béatrice Munyenyezi amarangamutima yazamutse nabwo ahita arira mu rukiko.
Ibindi Munyenyezi Béatrice yavuze ko atajya yemererwa kuvugana n’abana be kuri telephone.
Munyenyezi Béatrice ati”Abana nibo bampa amafaranga amfasha kubaho nibo bampa amafaranga yo kwishyura abavoka banjye ariko ntituvugana ngo bamfashe kuko ntangiwe guhabwa umwanya wo kuvugana nabo.”
Urukiko rwijeje Béatrice Munyenyezi ko rugiye kumufasha akaba yabaho nk’abandi bagororwa bose naho icyo kuvugana n’abana be urukiko na byo rugiye kubyibutsa bikaba byakosorwa.
Béatrice Munyenyezi ashingiye ku byo urukiko rwamwijeje yemeye gukomeza kuburana maze ubushinjacyaha bukomeza gushimangira ko uyu mugore w’imyaka 52 yakoze jenoside ndetse akwiye no kubiryozwa.
Kuri Me Bruce Bikotwa yavuze ko kuba Munyenyezi Béatrice yemeye kuburana nibyo ari gukorerwa mu igororero rya Nyarugenge ari ikimenyetso ko acyeneye guhabwa ubutabera binagendanye ko atanemera ibyaha aregwa.
Béatrice Munyenyezi uregwa yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’America akaba umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango kuri Leta y’Abatabazi akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari ari umugabo we ari Nyirabukwe bose bahamijwe ibyaha bya jenoside bakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu .
Aburana ahakana ibyaha aregwa avuga ko azira umuryango yashatsemo akaba ari kuburana ubujurire ku gihano yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye cya burundu.
Urubanza rurakomeza kuri uyu wa 16 Mata 2025
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW
Cyokora uyu muntu wanditse iyi nkuru ni umunyamakuru w’umwuga pe,yanditse neza,irasobanutse,irasomeka mbese ntacyo umuntu yamunenga rwose crge ntabwo udupfinyikiye ikibiribiri.
Umuseke muri abantu b’abagabo.