Umwe mu bareberwaho na benshi mu mwuga w’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo watangiye gukora Itangazamakuru mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, avuga ko yatotejwe n’uwari Umuyobozi we ubwo yatangiraga akazi.
Nk’uko amateka y’Igihugu abigaragaza, itotezwa mu Rwanda ryatangiye mu myaka ya mbere ya 1994, ndetse bamwe bibagiraho ingaruka mbi.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bamwe mu bari Abanyamakuru icyo gihe, batanze ubuhamya bw’itotezwa bakorewe.
Peacemaker Mbungiramihigo wari umunyamakuru mu gihe cya Jenoside, yavuze ko yinjiye mu itangazamakuru nyuma yo kuvutswa amahirwe yo kwiga kaminuza.
Ati “Natangiye akazi [1992] ari mu gihe cy’Imishyikirano igamije amahoro yaberaga i Arusha. Nagiye mfite icyizere cy’uko ngiye gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda, rurimo amahoro, ariko si ko byagenze.’’
Mbungiramihigo yavuze ko akigera mu kazi atorohewe kuko yatotejwe n’uwari Umuyobozi w’Amakuru kuri Radio Rwanda, Bamwanga Jean Baptiste.
Ati “Yazanye itangazo ryari rivuye muri Minisiteri y’Ingabo ku bwa Leta ya Habyarimana. Ryarimo amagambo ashingiye ku macakubiri, aho bavugaga ko Inyenzi Inkotanyi zitwikiriye ijoro, zongeye gukora ibara n’andi magambo atandukanya Abanyarwanda.”
Yavuze ko yamusubije ko atahitisha iryo tangazo kuko ryanyuranyaga n’ibikubiye mu masezerano y’amahoro ya Arusha, rihabwa undi munyamakuru ararisoma ariko we akomeza gutotezwa mu kazi ke ka buri munsi.
Peacemaker yavuze ko mu gihe cya Jenoside, yavuye kuri Radio Rwanda ajya gukora kuri Radio Muhabura, aho yanyuzaga ibiganiro bivuga aho urugamba rwo kubohora Igihugu rugeze.
Ati “Abakurikiranaga Radio Muhabura, benshi byabafashije kwibohora ubutegetsi bwa Habyarimana, ari na yo mpamvu bamwe bahisemo gusanga FPR Inkotanyi ku rugamba rwo guhagarika Jenoside.’’
Mbungiramihigo, yagiye akora mu nzego zitandukanye zireberera Itangazamakuru mu Rwanda, aho yigeze kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru.


UMUSEKE.RW