SADC yamaganye ibirego bya M23

Ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’Afurika y’amajyepfo buzwi nka SAMIDRC, zamaganye ibirego bya AFC/ M23 bizishinja gutegurana ibitero na Wazalendo n’ingabo za Congo FARDC bigamije gufata umujyi wa Goma.

Mu itangazo ryayo ryo ku wa Gatandatu, M23 na yo yamaganye  ibyo bitero i Goma ivuga ko binyuranyije n’amategeko, ivuga ko byagabwe n’ingabo zo mu butumwa bw’umuryango w’Afurika y’amajyepfo buzwi nka SAMIDRC, ku bufatanye n’ingabo za leta (FARDC), umutwe w’inyeshyamba wa FDLR n’ururbyiruko rwa Wazalendo.

M23 yavuze ko ibiheruka ari ibyabaye ku itariki ya 11 Mata (4), bikaba biteje “inkeke itaziguye ku ituze n’umutekano w’abaturage b’abasivile” ndetse ko habaye n’amagerageza menshi “yasubijwe inyuma” yo kwisubiza umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru.

Umuryango wa SADC, ubinyuijije mu itangazo, wamaganye wivuye inyuma ibyo ushinjwa, maze ivuga ko ugikomeje umuhate wayo wo gukura ingabo mu mujyi wa Goma.

SADC yagize iti “SADC ibabajwe n’ibyatangajwe na AFC/M23 kuwa 12 Mata 2025 ko  ingabo ziri mu butumwa, SAMIDRC zakoranye n’ingabo za leta, FARDC ,inyeshyamba za FRLR, na Wazalendo mu kurwana na M23 i Goma.”

Ikomeza igira iti “SADC ihakanye ibi birego. SAMIDRC ntiyigeze igira uruhare mu bikorwa ibyo ari byo byose. Ibi ntashingiro bifte kandi bigamije kuyobya.”

Uyu muryango uvuga ko  hakiri gahunda yo gukura ingabo mu Burasirazuba bwa DRCongo nkuko byemejwe n’inama y’abakuru b’ibihugu.

Yongeraho ko mu masezerano SADC yagiranye n’ubuyobozi bwa M23 kuwa 28 Werurwe 2025 i Goma, bashyigikiye umugambi w’amahoro na diporomasi kugira ngo  umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo urangire.

M23 ivuga ko ibyo bitero byo ku wa gatanu byatumye isaba “igenda ry’ako kanya ry’ingabo za SAMIDRC” ndetse ko n’ingabo za FARDC ziri mu bigo by’ingabo zo kubungabunga amahoro za ONU (MONUSCO) i Goma, zihita zishyikiriza M23.

Kurundi ruhande, leta ya Congo nayo ivuga ko ibi byatangajwe na M23 ari “ibicurano” ndetse n'”amayeri yo gutinza yakozwe mu kugerageza kuburizamo gahunda zose zigamije amahoro zirimo kuba”.

Ibi biri kuba mu gihe hari amakuru avuga ko mu cyumweru gishize, intumwa za leta ya DRC n’iza M23 zahuriye mu biganiro bitaziguye bigamije amahoro, byabereye i Doha muri Qatar ku buhuza bw’icyo gihugu.

Nta kiratangazwa ku mugaragaro ku migendekere y’ibyo biganiro.

UMUSEKE.RW