Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo rwavuze ko ruzajya mu igororero rya Nyarugenge kubera ibibazo Béatrice Munyenyezi yarubwiye
Nyuma y’uko Béatrice Munyenyezi abwiye urukiko rumuburanisha ko ari gutotezwa n’abagororwa bagenzi be mu igororero rya Nyarugenge, ahazwi nka gereza ya Mageragere urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo aburaniramo, rwatangaje ko na rwo ruzigirayo kureba ibibazo Béatrice Munyenyezi yagaragaje.
Perezida w’inteko imuburanisha yavuze ko urukiko rutazagenda rwonyine ahubwo ruzajyana n’Ubushinjacyaha, ndetse n’abavoka ba Béatrice Munyenyezi ari bo Me Bruce Bikotwa na Me Felecien Gashema kugira ngo ibyo Béatrice Munyenyezi yavuze ko akorerwa ihohoterwa bitazabangamira imigendekere myiza y’urubanza.
Béatrice Munyenyezi na we yabwiye urukiko ko anyuzwe n’icyemezo urukiko rwafashe, ariko n’ubundi uko guterwa ubwoba nyuma yo kubitangaza byakomeje kuko abagororwa bakurikiye amakuru barabimenya ko yabavuze, NGO bahita batangira gutera ubwoba abantu bose bavugana na Béatrice Munyenyezi bita “Interahamwe ndetse n’umwicanyi” ko bagiye kwimurwa bakavanwa mu igororero rya Nyarugenge bakajyanwa mu yandi magororero.
Béatrice Munyenyezi ati “Nkeka ko ari uburyo bwo gutera ubwoba abamvugisha kugirango banyange kuko abagororwa nta bubasha bagira bwo kwimurwa kw’abagororwa bagenzi babo.”
Urukiko rwahise rumubwira ko bitarenze taliki ya 25 Mata 2025 bazaza kubirebera hamwe bityo yazabigaragaza.
Taliki ya 15 Mata 2025 Béatrice Munyenyezi yari yabwiye urukiko arakaye ko abagororwa bagenzi be b’abagore bamuhohotera bamubwira ko ari umwicanyi, umuhutu n’andi magambo ndetse n’uvuganye nawe akabihanirwa aho ibyo bikorwa n’itsinda ry’abantu batandatu bayobowe n’ushinzwe umutekano imbere mu igororero rya Nyarugenge nawe w’umugororwa gusa urukiko rwavuze ko ruzigira ku igororero kubera ibyo bibazo ahura nabyo.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW