Mbere y’uko ijya mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League akinwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo, ikipe ya APR FC ibitse ibikombe bibiri by’umwaka w’imikino 2024-2025, yatangiye kureba ijisho ryiza bamwe mu bakinnyi b’imbere mu Gihugu.
Amakipe akomeje kuraranganya amaso ku isoko ry’abakinnyi yiyubakira umwaka w’imikino 2025-2026. Ikipe y’Ingabo nk’ihora ifite inyota yo guhora ku isonga imbere mu Gihugu no hanze yacyo, biravugwa ko yamaze kugera ku isoko ry’igura n’igurisha.
Biravugwa ko APR FC yahereye ku bakinnyi bakinaga shampiyona y’u Rwanda. Abo bivugwa ko iyi kipe yamaze kwibikaho, ni myugariro w’ibumoso, Bugingo Hakim, Iraguhaga Hadji ukina mu busatirizi bombi bakiniraga Rayon Sports ndetse na Ngabonziza Pacifique wakiniraga Police FC hagati mu kibuga.
Amakuru avuga aba bakinnyi uko ari batatu bamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe y’i Shyorongi. Uretse aba kandi, ikipe y’Ingabo ikora ibyayo mu ibanga, ngo hari n’abandi Banyarwanda beza iri kureba ijisho ryiza.
Nyuma yo kwibikaho abakinaga mu Rwanda ndetse igatandukana n’abataratanze umusaruro mwiza, Nyamukandagira izahita yerekeza ku isoko mpuzamahanga ihereye ku mutoza.
APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro by’umwaka w’imikino ushize 2024-2025. Bivuze ko yo na Rayon Sports yabaye iya Kabiri ari zo zizahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.




UMUSEKE.RW