Kwibuka 32: Aba-Sportifs bakomeje guhumuriza abakozweho na Jenoside

Mu gihe Abanyarwanda n’Isi bari Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bamwe mu bakinnyi n’abatoza mu mikino itandukanye, bakomeje gutambutsa ubutumwa bw’ihumure bukomeza Abanyarwanda.

Tariki ya 7 Mata uyu mwaka, ni bwo u Rwanda n’Isi, batangiye Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho abatutsi barenga 1,000,000 bishwe.

Mu gihe Abanyarwanda bari muri iki gihe cy’iminsi 100, bamwe mu ba-Sportifs batandukanye, bakomeje gutambutsa ubutumwa bw’ihumure bujyanye n’ibihe u Rwanda rurimo.

Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, yavuze ko Kwibuka ari urugendo rwibutsa buri Munyarwanda agaciro k’ubuzima ndetse bikaba inshingano yo kwirinda amabi.

Ati “Kwibuka ni urugendo rutwibutsa agaciro k’ubuzima n’inshingano yo kwirinda ko amateka mabi yasubira. Twese nk’Abanyarwanda duhagurukire hamwe mu gukomeza Indangagaciro z’ukuri, Ubumwe n’Ubumuntu.”

“Twubaha abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi dukomeza kubaka Igihugu kibereye buri wese.”

Iradukunda Pascal ‘Petit Messi’ wa Rayon Sports, yagize ati “Ndi ijwi ry’uwo ntazi aho yaguye. Kwibuka si inzika ahubwo ni ugusubiza agaciro abacu bakambuwe.”

Umunyamakuru wa Isibo Radio, Mugenzi Faustin yagize ati “Nshuti rubyiruko, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, atubere isomo rikomeye dukuremo inyigisho zo kwanga urwango, ivangura n’abapfobya Jenoside, ahubwo twimakaze urukundo, Ubumwe n’Amahoro.”

Serumogo Ally wa Al-Merrikh FC Bentiu yagize ati “Ndi ijwi ry’uwo ntazi aho yaguye. Kwibuka si inzika ahubwo ni ugusubiza agaciro abacu bakambuwe.”

Mutuyimana Maurice Ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri FERWAFA, yagize ati “Ntabwo ari inzika ahubwo ni inshingano yo Kwibuka. Turakomeza Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo itazasubira ukundi.”

Umunyamakuru wa Radio Rwanda, Kwizigira Jean Claude yagize ati “Kwibuka ni umwanya wo guha agaciro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwanya kandi wo kongera kumva no gusobanukirwa amateka ashaririye Igihugu cyacu cyanyuzemo.”

“Bityo dukwiriye gukuramo isomo ryo kwanga ikibi turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside kandi dushyigikira Ubumwe bwacu kugira ngo Jenoside itazongera kuba ukundi.”

Yves Rwasamanzi utoza Marine FC, yavuze ko Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari umwanya mwiza wo guha agaciro abakambuwe.

Ati “Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwanya mwiza wo guha agaciro no kuzirikana inzirakarengane zazize uko zaremwe.”

“Twiheranwa n’agahinda ngo twigunge ahubwo mucyo twishyire hamwe twigire ku mateka mabi twanyuzemo, twubake u Rwanda ruzira amacakubiri.”

Kapiteni wa Marine FC, Gikamba Ismail yagize ati “Muri iki gihe Twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umwanya mwiza wo gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside.”

“Ni umwanya mwiza wo kurwanya abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside, tugasigasira ibimaze kugerwaho nyuma ya Jenoside, tugatera intambwe idasubira inyuma tukiyubakira u Rwanda twifuza.”

Umunyamakuru wa B&B FM ufite uburambe, David Bayingana, yibukije urubyiruko kumenya no gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda kugira ngo nirujya mu nshingano ruzabe rufite aho ruhera.

Ati “Rubyiruko, kuki wamenya abakinnyi bose ba Real Madrid na Man U b’imyaka 30 ishize ariko ukumva ko ibyago byahekuye Igihugu cyawe nta makuru ubifiteho? Rubyiruko, mumenye amateka y’Igihugu cyacu kugira ngo muzabashe kujya mu nshingano mwumva neza aho twavuye n’aho tugana.”

Umwe mu basifuzi beza bato ubu u Rwanda rufite, Kayitare Davida, yavuze ko Kwibuka ari umwanya mwiza ukwiye gutuma Abanyarwanda bashimangira Ubumwe bwabo.

Ati “Muri iki gihe Twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 994, twifatanyije n’Abanyarwanda bose by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje agira ati “Kwibuka bitubere umwanya wo kurushaho gushimangira Ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda no gukomeza kwamanaga Ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Uretse aba batambukije ubu butumwa bw’ihumure muri ibi bihe, hari n’abandi bayobozi b’amakipe atandukanye ndetse n’abakinnyi mu yindi mikino nka Basketball, Volleyball n’indi, bakomeje gutambutsa ubutumwa bwabo bw’ihumure.

Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya [….] Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bitangira tariki ya 7 Mata kugeza tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka.

Ubutumwa bwa David Bayingana
Ubutumwa bwa Yves Rwasamanzi utoza Marine FC
Ubutumwa bwa Gikamba Ismael
Ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Marine FC
Ubutumwa bwa Chairman wa Marin FC
David Bayingana yakebuye urubyiruko arwibutsa kumenya no gusobanukirwa amateka y’Igihugu
Kayitare David yatanze ubutumwa bw’ihumure

UMUSEKE.RW

Share This Article