Kwibuka 32: Jacques-Mickels yasabye urubyiruko gusigasira Ubumwe

Leroy-Jacques Mickels ukinira ikipe y’Igihugu, Amavubi na Zira FK yo muri Azerbaijan, yasabye urubyiruko rugenzi rwe kurushaho gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda mu gihe u Rwanda n’Isi bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu gihe Abanyarwanda, Abaturarwanda n’Isi muri rusange, bakomeje Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bakinnyi, abatoza n’abandi babarizwa mu ruganda rw’imikino, bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure n’ubw’isanamitima.

Leroy-Jacques Mickels ukinira ikipe y’Igihugu, Amavubi na Zira FK yo muri Azerbaijan unaherutse mu Rwanda mu mikino ya FIFA Series 2026, yasabye urubyiruko rugenzi rwe kunga no gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.

Ni ubutumwa yanyujije mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, aho yibukije urubyiruko ko ari rwo mbaraga z’Igihugu z’ejo hazaza.

Yagize ati “Muri iki gihe cyo twibuka abacu, ubutumwa ku Banyarwanda bagenzi banjye by’umwihariko urubyiruko ni ukuguma kuba umwe.”

“Ntitwibagirwe ahahise, dukomeze kubaka ahazaza hashingiye ku kubahana n’urukundo nk’uko bimeze uyu munsi. Muterwe ishema n’Igihugu cyanyu kandi nta kwibagirwa ko icyubahiro cya Muntu kitagomba guhohoterwa.”

Abatutsi barenga 1,000,000, ni bo kugeza ubu bamaze kumenyakana nk’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya […] Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, itangira ku wa 7 Mata igasozwa ku wa 4 Nyakanga buri mwaka.

Mickels Leroy-Jacques uherutse i Kigali, yasabye urubyiruko gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *