Min. Habimana yasabye buri wese gushyira imbere Ubunyarwanda

Mu gikorwa cyo gushyingura imibiri mu Rwibutso rwa Mukarange

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yabwiye abaturage bo mu karere ka Kayonza ko u Rwanda rushyize imbere Ubumwe bw’igihugu, kandi Ubunyarwanda ari ryo shingiro ryo kubaka igihugu.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 12 Mata, 2026, ubwo yifatanyaga n’Akarere ka Kayonza mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu muhango wabereye mu Murenge wa Mukarange.

Muri aka karere hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 27 mu rwibutso rwa Mukarange.

Kayitare Mpinganzima Pauline watanze ubuhamya, yavuze ko yari umwana wa gatanu mu muryango ashimangira ko urwango no gutoteza ubwoko bw’Abatutsi byatangiye kera.

Avuga ko Jenoside ikwiye kubera isomo Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko bityo badakwiye kwijandika mu kibi.

Ati “Nshingiye ku bukana Jenoside yari ifite ndetse n’uburyo yateguwe binyuze muri leta, igakorwa n’urubyiruko. Isomo nakuramo ni iryo kwirinda amacakubiri ayo ari yo yose, kandi ngashishikariza urubyiruko kutita ku muntu wese wabayobya. Tubaye umwe, tugasenyera umugozi umwe, twakubaka igihugu cyacu, ntitwongere kujya mu byasubiza igihugu cyacu mu icuraburindi.”

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, yavuze ko Jenoside yakorewe mu karere ka Kayonza yakoranywe ubukana kuko yakozwe mu gihe gito ariko ikajyana ubuzima bwa benshi.

Yongeyeho ko Jenoside yagizwemo uruhare n’abayobozi bari muri ako karere.

Ati “Aha habayeho uruhurirane, ubufatanyacyaha cyangwa ubugome busangiwe hagati y’abayobozi bari mu nzego za leta, tuvuga abari ba Burugumesitiri, cyane cyane uwahoze ari uwa komine Murambi witwaga Jean Baptiste Gatete, yagize uruhare runini mu kwica Abatutsi bari barahungiye i Rukara, i Mukarange, i Kabarondo n’ahandi hose.”

Yanavuze ko Col Rwagafirita Pierre Celestin wari utuye muri aka karere ka Kayonza yagize uruhare runini mu kwica Abatutsi.

Ndindabahizi ashima cyane ubuyobozi bw’igihugu uburyo bwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye ariko agasaba ko abatarahabwa amacumbi bakubakirwa.

Yavuze  ko kugeza ubu muri aka karere hashyinguwe mu cyubahiro imibiri ibihumbi 30 bityo hakiri indi ibihumbi 10 itarashyingurwa mu cyubahiro, bityo agasaba ko yashyingurwa mu cyubahiro kandi abazi aho itaraboneka iri babigiramo uruhare.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique, yavuze ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, urugendo rwo komora Abanyarwanda ibikomere rwashobotse kubera ubuyobozi bwiza.

Yasabye abaturage gushyira imbere Ubunyarwanda, bakitandukanya n’ivangura.

Ati “Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyize imbere  kubanisha neza Abanyarwanda. Abanyarwanda bafite amahirwe angana  mu buyobozi bw’igihugu cyabo, nta vangura iryo ari ryo ryose.

Ubunyarwanda busumba ikindi cyose umuntu yakwibonamo, kandi ni ryo shingiro ry’imibanire myiza, iterambere ry’igihugu cyacu.”

Mu rwibutso rwa Mukarange rwashyinguwemo iyi mibiri, ruruhukiyemo imibiri 9,375 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique
Muri Kayoza abayobozi batandukanye bifatanyije n’abahatuye  mu kwibuka Jenoside ku nshuro ya 32 yakorewe Abatutsi
Mu rwibutso rwa Mukarange hashyinguwe imibiri 27

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Umuseke mwaramutae neza!
    Murebe iyi nkuru yanyu nmwanditse mukosoremo amakosa agaragaramo yo kwitiranya amezi mu Kinyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *