Opozisiyo si ukwangiza ibyo abantu bagezeho -Dr Frank Habineza

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Dr. Habineza Frank, yatangaje ko igisobanuro cyo kutavuga rumwe na Leta atari ugusenya ibyo igihugu cyagezeho cyiyubaka.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026, ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo, hanazirikanwa Abanyepolitiki bishwe bazira kwanga kwijandika mu mugambi wa Jenoside.

Dr Habineza yagaragaje ko hari Abanyepolitiki bishwe baharanira ko igihugu kitabamo ivangura.

Yongeyeho ko kuri ubu bazirikana ko ubuyobozi bubi u Rwanda rwagize mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari bwo bwazanye politiki y’urwango n’amacakubiri.

Ati “Ingaruka z’iyo politiki mbi, ni jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bishe Abatutsi barenga miliyoni. Muri abo hakaba harimo n’aba banyepoliki twibuka uyu munsi.”

Yavuze ko hashize imyaka 32 u Rwanda rugendera kuri politiki y’ubwumvikane, igendera ku biganiro bya politiki. Iyo irangwa no kujya inama, koroherana no guharanira Ubumwe bw’igihugu, Abanyarwanda bose bakiyumva mu gihugu cyabo kandi bagahabwa agaciro kamwe nta vangura.

Dr Habineza yavuze ko nk’Abanyepolitiki, politiki bagenderaho ari ugukorera Abanyarwanda, ari na bo bayoboke babo.

Yashimangiye ko kutavuga rumwe na Leta bidasobanuye gusenya ibyagezweho.

Ati “Opozisiyo mu Rwanda si ukurwana, cyangwa kwangiza iby’abantu bagezeho biyubaka mu myaka 32 tuvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yakomeje ati “Opozisiyo yacu ni ugutanga ibitekerezo, ni ugushaka igisubizo ku bibazo bigihari, kandi tukabikora tuzirikana ko turi mu Rwanda rwagize amateka mabi yatumye haba jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Opozisiyo  yacu igomba kubaha ibyo abantu bemeranyijeho, nk’amahame remezo buri wese agomba kugenderaho no kuyarinda kuko byadufasha gukomeza kurinda, no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Dr. Habineza yavuze ko badashobora kurebera uwashaka gusubiza igihugu mu mateka cyanyuzemo.

Ati “Ntituzemera uwo ari wese ushaka kudusbiza inyuma yitwaje icyo ari cyo cyose.”

Yavuze ko u Rwanda rugikomeje kwakira, no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba FDLR.

Yongeyeho ko Abayarwanda bakiri mu mashyamba ya Congo n’ahandi ku Isi bakwiye kwitandukanya n’ababagize ingwate, banga gutaha kubera ibyaha basize bakoze mu Rwanda birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Nibatahe kuko mu Rwanda ni amahoro.”

Dr Frank Habineza yavuze u Rwanda rushyize imbere Politiki yo gutanga ibitekerezo ko kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose

Umuhango wo kwibuka Abanyepolitiki bihswe bazira kwanga gushyigikira Jenoside wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *