Umunya-Uganda ukina mu busatirizi bwa Police FC, Emmanuel Arnold Okwi, yagaragaje ko u Rwanda rukwiye kubera urugero ibindi bihugu ku Isi bitewe n’Iterambere rugezeho nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ibaye kandi ko kuba mu Rwanda kuri we atari akazi gusa kahamubesheje ahubwo icy’ingenzi ari amasomo arwigiramo nyuma yo kwiyubaka ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ubutumwa uyu rutahizamu yatanze ku Cyumweru, tariki ya 12 Mata 2026, mu butumwa yashyize kuri Instagram.
Okwi yeretse Abanyarwanda ko bari kumwe mu gihe bari mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Yagize ati “Icyo mpamya ni uko u Rwanda rukwiriye kubera urugero ibindi bihugu ku Isi. Igihugu cyanyuze mu mateka y’umwijima, ariko kikaza guhitamo inzira y’Ubumwe, Ubwiyunge no Kwiyubaka.”
“Muri iki gihe cyo Kwibuka, byanyibukije ko kuba ndi hano bitari akazi no kuhatura gusa, ahubwo ari no kwiga, kubaha no kubana n’abanyembaraga. Nshobora kuba ntari Umunyarwanda, ariko nifatanyije na bo Kwibuka no kubaka Ubumwe butuganisha ku hazaza heza.”
Kuva uyu mwaka w’imikino watangira, uyu mukinnyi ukomoka muri Uganda yerekeje muri Police FC, nyuma yo kwitwara neza muri AS Kigali mu mwaka w’imikino wa 2024/25.
Mu mwaka ushize w’imikino, Okwi yatsindiye AS Kigali ibitego icyenda ndtse atanga imipira 13 yavuyemo ibindi. Bivuze ko yagize uruhare mu bitego 22.
Ubwo yageraga muri Shampiyona, yabanje guca muri Kiyovu Sports.

UMUSEKE.RW
