Inzego z’umutekano zafunze abagabo babiri n’umugore nyuma y’urupfu rw’umugabo

Mu karere ka Ruhango ni mu ibara ritukura cyane

Ruhango: Urwego rw’Ubugenzacyaha bwataye muri yombi abagabo babiri n’umugore bakurikiranyweho icyaha cy’urugomo.

Aba baturage 3, bafunzwe nyuma y’uko mu Kagari ka Bweramvura, Umurenge wa Kinihira Akarere ka Ruhango hamenyekaniye urupfu rw’uwitwa Uzabakiriho Onesphore wari uje gukiza abagabo bashakaga gusambanya umugore ku gahato, agakubitwa kugeza ubwo ahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko inzego z’umutekano zafashe abagabo babiri barimo nyirakabari, ndetse n’umugore basangiraga bakaba bakekwaho icyaha cy’urugomo cyaviriyemo urupfu Uzabakiriho Onesphore w’imyaka 51 y’amavuko.

Ati: ”Ibyo gusambanya umugore ntabyo turamenya kuko iperereza ku cyaha bakurikiranyweho ryatangiye.”

CIP Hassan avuga ko aba uko ari batatu bamaze gushyikirizwa RIB kugira ngo harebwe uruhare rwa buri wese ku cyaha bakekwaho.

Yongeyeho ati: ”Iperereza rirakomeje kuko bagenzi babo bari kumwe ntabwo barafatwa.”

Polisi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane ashobora kuvamo ubwicanyi, no kwihanira ahubwo ibyo batumvikanyeho bakihutira kubibwira Inzego zibishinzwe kugira ngo zibafashe kuyakemura.

Mu nkuru ibanza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinhira, Ndishimye Benjamin yabwiye UMUSEKE ubu bwicanyi bukimara kuba Polisi yahise ifunga umugabo umwe muri batatu bakekwaho kwica Uzabakiriho Onesphore.

Gusa bamwe mu batuye ako Kagari ka Bweramvura bavuga ko aha hakunze kubera urugomo ruterwa n’abacukuzi babikora mu buryo butemewe bita Imparata, kuko barara banywa kugeza mu gitondo.

Iki kibazo cy’insoresore zishinjwa Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bagihuriyeho n’Umuvugizi wa Polisi wemera ko aho batuye ari mu gace kabonekamo amabuye y’agaciro acukurwa na bamwe batabifitiye  ibyangombwa.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, Umurambo wa nyakwigendera wari ukiri ku Bitaro by’i Gitwe, naho abafashwe bo bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Kabagari.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *