Umugore muri Siporo: Urugendo rwa Gikundiro Scholastique

Umwe mu bato bakina umupira w’amaguru mu bagore, Gikundiro Scholastique, yahishuye uko yatangiye urugendo rwe afite imyaka itatu y’amavuko.

Mu myaka yo ha mbere, umugore cyangwa umukobwa yafatwaga nk’uwo mu rugo ku buryo rimwe na rimwe no kujyanwa ku mashuri byabaga ari ikibazo.

Ibi byashingiraga ku myumvire y’ababyeyi b’icyo gihe, bumvaga ko umuntu w’igitsina gore nta kindi yashobora uretse imirimo yo mu rugo irimo iyo kwita ku babyeyi, abagabo babo na basaza babo.

Abakobwa cyangwa abagore, cyera bafatwaga nk’abanyantege nke ku buryo uwahirahiraga ashaka gukora imirimo iyagenewe abagabo cyangwa abahungu, yafatwaga nk’ikirumbo cyananiye ababyeyi.

Ikirenze kuri ibyo, umukobwa cyangwa umugore wakinaga umupira w’amaguru, yabaga akoze icyo bitaga kunanira umuryango, rimwe na rimwe akaba yanawucibwamo ahubwo.

Gusa iyo myumvire, yari iy’ababyeyi ba cyera kuko ab’ubu bo bemera ko umwana w’umukobwa ashobora gukora ibyo musaza we yakora, yaba guconga ruhago, kubaka, gutwara imodoka cyangwa indege n’ibindi byitirwaga igitsina gabo gusa.

Ni na yo mpamvu abarimo Gikundiro Scholastique, bakina umupira w’amaguru kandi ububahishije nk’uko bimeze kuri basaza babo.

Uko iminis yicuma, ni ko ruhago y’abagore mu Rwanda igenda itera intambwe yo kwishimira n’ubwo urugendo rukiri rurerure.

Umwe mu bato mu bari muri ruhago y’abagore y’u Rwanda, Gikundiro Scholastique ukinira Rayon Sports WC n’amakipe y’abato y’Igihugu [U17 na U20], yahishuye uko yatangiye urugendo rwa ruhago.

Uko yatangiye gukina ruhago!

Gikundiro Scholastique yatangiye gukina umupira w’amaguru ku myaka itatu y’amavuko.

Urugendo rwarakomeje!

Uyu mwangavu w’imyaka 16, avuga ko n’ubwo yisanze akina umupira w’amaguru ndetse akaza no kuwukunda ariko ku ikubitiro atari we wabihisemo ndetse atabikunda.

Gikundiro avuga ko afite umutoza wabimukundishije nyuma y’uko yamubonye akiri muto akabona ko afite impano yo gukina umupira w’amaguru n’ubwo yari akiri muto.

Yambaraga imyenda ya basaza be!

Scholastique akomeza avuga ko uwo mutoza wari wamubonyemo impano idasanzwe, yakomeje kumuba hafi ndetse akajya amubwira ati genda wambare imyenda ya musaza wawe n’inkweto ze ubundi uze witoze.

Yatangiye akinana n’abahungu gusa!

Gikundiro uvuga ko iwabo batumvaga uko agiye gukina umupira w’amaguru kandi akiri muto, yaragendaga akirirwa akinana n’abahungu kugeza bumwiriyeho yataha agakubitwa n’ababyeyi.

Ni impano y’umuryango we!

Mama wa Gikundiro avuga ko impano yo gukina umupira w’amaguru umukobwa we afite, ayikomora ku muryango kuko afite ba nyirasenge na babyara be.

Uyu mubyeyi avuga ko uyu mwana afite nyirasenge wakinaga imikino ngororamubiri ku buryo yajyaga ajya no guhagararira Igihugu ndetse na mubyara we wigeze kuba umunyezamu wa Rayon Sports.

Ni gute yisanze muri Rayon Sports WFC?

Avuga ko amahirwe yo gukinira ikipe we yita ahamya ko ari yo iyoboye umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, yayaheshejwe no gutera Jongles 300 [gukinish umupira amaguru yombi umupira utava ku kirenge] ahagaze ahantu hamwe.

Ku myaka 13 yisanze ari muri iyi kipe yo mu Nzove yari itangiye gukina icyiciro cya Kabiri ndetse ayifasha kuzamuka mu cya mbere inegukanye igikombe cya Shampiyona icyo gihe.

Byose abijyanisha n’ishuri!

Scholastique wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, avuga ko mu gihe atagiye ku ishuri, asaba bagenzi be kumusobanurira n’ubwo ikipe ye nayo imuha iminsi yo kubanza kwita ku ishuri.

Afite abakinnyi afata nk’ikitegererezo!

Uyu mukobwa ukina mu kibuga hagati ahazwi nko ku 10, avuga ko akunda Kevin De Bruyne ukinira Napoli kuva mu mwaka ushize.

Akomeza avuga ko akunda imikinire y’uyu mukinnyi, ndetse agerageza kwigana uburyo atangamo imipira.

Ababyeyi bageze aho bamushyigikira!

Gikundiro yavuze ko ubwo yatangiraga gukina umupira w’amaguru, ababyeyi be batumvaga uko umwana wabo kandi w’umukobwa yakina umupira w’amaguru kandi akinana n’abahungu.

Yavuze ko yigeze kumara amezi abiri asa n’uwabivuyemo ariko gahoro gahoro ababyeyi baza kubyumva ndetse batangira kumushyigikira magingo aya.

Avuga ko atewe ishema no gukinira ikipe y’Igihugu!

Akomeza avuga ko n’ubwo akiri mu makipe y’abato ariko ko gukinira ikipe y’Igihugu, bisobanuye gutanga umusanzu ku Gihugu cye na bagenzi be.

Afite inzozi zo kuzakina hanze y’u Rwanda!

N’ubwo akiri muto ariko inzozi ze ni ukuzakina hanze y’Igihugu mu makipe akomeye akina Shampiyona zikomeye.

Yifuza ko agize amahirwe akazabona ikipe nziza hanze y’Igihugu, yakwifuza guhera muri Al-Nassr y’Abakobwa yo muri Arabie Saoudité.

Akomeza avuga ko mu gihe yaba abonye ubushobozi buhagije bw’amafaranga, Gikundiro yazafasha bagenzi be gukuza impano zabo.

Kubera kwitwara neza mu kipe ye, ibihembo byo ahora abihabwa
Umutoza n’umuyobozi we bamukunda kubi
Gikundiro yagiye afasha ikipe ye mu mikino Nyafurika
Ni umwe mu bagenderwaho muri Rayon Sports WFC
Gikundiro Scholastique ni umwe mu bakinnyi b’amakipe y’abato y’Igihugu

UMUSEKE.RW

Share This Article