Abagabo babiri bo muri Rweru barohamye mu mazi muri iki cyumweru

Ikiyaga cya Rweru giherereye mu karere ka Bugesera (Photo Internet)

Nzabandora Celestin w’imyaka 62 na Manizabayo Jean Bosco w’imyaka 31 y’amavuko, bombi bo mu murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera barohamye mu mazi mu bihe bitandukanye barapfa. Byabaye muri iki cyumweru.

Ku wa Kane tariki ya 16 Mata 2026, Nzabandora Celestin nibwo yarohamye mu mazi, byabereye mu Murenge wa Rweru, Akagari ka Batima.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu murobyi warohamye yabarizwaga muri koperative COOPERWE, ikorera mu kiyaga cya Rweru.

Ubusanzwe uyu yari atuye mu Mudugudu wa Kamudusi, Akagari ka Batima, mu Murenge wa Rweru.

Nzabandora ngo yagiye kuroba ku wa 14 Mata 2026, ahagana saa munani n’igice z’amanywa (14h30) ariko ntiyagaruka.

Inzego z’Ibanze, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, na Polisi zageze ahabereye iyi mpanuka akurwa mu mazi yamaze gupfa.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ashyingurwa kuri uyu wa Gatanu nyuma y’uko umuryango wemeye ko wahawe umurambo.

Muri aka Karere ka Bugesera kandi muri uyu Murenge wa Rweru, ku wa 14 Mata 2026, hari undi mugabo warohamye mu gishanga yagiye guhinga.

Uyu mugabo witwa Manizabayo Jean Bosco w’imyaka 31 yagiye guhinga, avuyeyo asanga aho kwambukira iteme ryacitse kubera amazi menshi yari yuzuye.

Uyu mugabo ngo yagerageje koga, ariko aza gupfiramo.

Inzego z’Ibanze, Polisi na RIB bagiye ahabereye impanuka, uwo mugabo basanga yapfuye akurwa mu mazi.

Umuryango wa nyakwigendera wari wasabye ko ahita ashyingurwa.

UMUSEKE.RW

Share This Article