Mu gihe gushyamira mu Burasirazuba bwo hagati bikomeje hagati ya Amerika, Israel na Iran, ndetse bigahungabanya amasoko y’ibikomoka kuri peteroli ku isi, ingaruka z’iyi ntambara ziri kugaragara no mu Rwanda aho ibiciro bya Lisansi byahise bitumbagira. Ngiyi impamvu Spiro Rwanda ari igisubizo, umutamenwa mu bwikoreze buhendutse kandi butangiza ikirere.
Mu Rwanda igiciro cya Lisansi cyazamuwe kigera ku mafaranga y’u Rwanda 2,938 kuri litiro imwe, aho byatangiye kubahirizwa kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata, 2026 saa kumi n’ebyiri za mugitondo.
Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) ni ubwa kabiri gitangaje ibiciro kuva mu byumweru bibiri bishize, aho lisansi ivuye ku mafaranga 2,303 kuri litiro imwe, ikaba yiyongereyeho amafaranga 635.
Icyakora, Mazutu yo yagumye ku mafaranga 2,205 y’icyo gihe ku mpamvu z’uko Leta y’u Rwanda ivuga ko yashyizemo nkunganire yo hejuru ku kiguzi cyayo.
Urwego RURA, rusobanura ko kutazamura igiciro cya Mazout bigamije gufasha imodoka zitwara abagenzi gukomeza gukora ku kiguzi kitari hejuru cyane.
Ubu inkuru mu bamotari bakoresha moto za Lisansi nta yindi “Ni RURA yazamuye ibiciro, nawe ugomba kuduha ayuzuye.”

Ibi barabivuga bashaka kumvikanisha ko amafaranga y’urugendo kuri moto na yo yahise yiyongera nta gushidikanya.
Kuzamuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bigira ingaruka zitandukanye ku baturage, kuva ku uwo hasi kugera kuri wa mucuruzi uzwi mu gace runaka (quartier) yewe n’ufite iduka rinini.
Ariko mu gihe haba hari ihungabana ry’ubukungu ku Isi, hari abandi babibonamo igisubizo.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu kuri ubu bishyize imbaraga mu gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika, n’ihumana ry’ikirere.
Ikigo Spiro Rwanda kiri gufasha abantu kujyana n’izo mpinduka, harengerwa ikirere. Ikigo cya Spiro Rwanda giha amahirwe abantu yo kubona moto zikoreshwa n’amashanyarazi, kuri bo ubu nta mpungenge zo kuvuga ngo lisansi yazamutse.
Amafaranga bashoboraga gutakariza mu kugura lisansi ihenze, ubu barayazigama, bayakoreshe ibindi bibafasha kugira iterambere ryihuse.
Aho guhura n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibiciro bya lisansi buri munsi, abamotari bashobora gukora bakoresha uburyo bwo guhinduranya bateri (battery-swapping) bwateganyirijwe kwihuta, koroshya akazi, no kurengera umuryango.
Ibi byatumye benshi bahumuka, batangira gushora imari mu binyabiziga bya moto zikoresha amashanyarazi.
Ibi bishimangirwa na raporo z’inganda zerekana ubwiyongere bwihuse mu kugurishwa kwa moto zikoresha amashanyarazi, aho usanga abazikeneye baruta izihari, mu gihe abamotari benshi bashaka kuzigama mu gihe kirekire, no kwizera imikorere yazo.
Spiro Rwanda yaguye ibikorwa byayo mu Rwanda binyuze mu guhindurira bateri, no koroshya uburyo bwo kubona moto ngo bifashe abazitrwara mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mu Rwanda, igutu ry’ibiciro bya lisansi ririho uyu munsi gishobora kuba imbaraga zo kwihutisha impinduka aho kuba inkomyi. Ku bamotari n’abatwara ibinyabiziga bareba ibiciro by’uyu munsi n’ingaruka z’ejo hazaza, amahitamo ari kurushaho gusobanuka, aho kuri ubu moto zikoresha amashanyarazi zishobora kuba amahitamo amwe rukumbi yo kugera ku iterambere no gukora ingendo zitabahenze.

UMUSEKE.RW
