Abagize Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ku rwego rw’Igihugu, ku wa 17 Mata 2026, bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu itsinda “Abiyubaka” ryo mu Karere ka Nyarugenge, bahawe inkunga ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Hakurikiyeho gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, bashyira indabo ku mva, banunamira Abatutsi barenga ibihumbi 105 baruruhukiyemo, izindi gahunda zikomereza ku cyicaro cya PSF.
Mugabonake Olivier watanze ubuhamya yagarutse ku buryo yakuze afite inzozi zo kwikorera, ariko kwiga amasomo ajyanye nabyo bikaba byari bigoye ku banyeshuri b’Abatutsi mbere ya Jenoside.
Yavuze ko yabajije mubyara we amasomo yakwiga ngo azashobore kwikorera, amubwira “Gestion”, ariko abandi bamubwira ko n’iyo yaba umuhutu w’umunyenduga atapfa kubona buruse yo kubyiga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, maze abona amahirwe yo kwiga nk’abandi, ubu akaba ari umwe mu bahangamirimo mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Ati: “Dukoresha abakozi bafite ubushobozi barenga 40, duha serivisi abaturage barenga miliyoni 5 mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, harimo n’u Rwanda.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Twagirumukiza François, yanenze uruhare abikorera bagize mu itegurwa n’ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ubu bafite umukoro wo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Inkotanyi zahagaritse ubwicanyi, ariko ni umukoro wa buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, duhereye mu miryango yacu, aho dutuye n’aho dukorera.”
Twagirumukiza yasabye kandi abikorera kuba urumuri rw’ubumwe bw’Abanyarwanda aho bajya mu mahanga n’aho bakorera ibikorwa by’ubucuruzi hose.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko Jenoside yasenye ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko ubuyobozi bwiza bukaba bwarashyize imbaraga mu kubaka igihugu kizira ivangura.
Ati: “Ni yo mpamvu uyu munsi, nk’urwego rw’abikorera n’urwa Leta, twiyemeje kongera imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo bwose ishobora kugaragaramo.”
Yasabye abikorera kurwanya bivuye inyuma icyakongera gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, baharanira kubaka ubukungu bushingiye ku mahoro n’ubumwe.








NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
