Umunyamategeko usanzwe ari umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, mu karere ka Nyagatare bikekwa ko binyuze mu nyandiko yishimiye urupfu rwa mugenzi we wari umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye uherutse gusangwa muri rigole yapfuye.
Mu ijoro rya taliki ya 14 Mata 2026 ahagana saa yine (22h00) zishyira saa tanu z’ijoro nibwo nyakwigendera Rwamurimo Diogene w’imyaka 37 wari umunyamategeko akora akazi k’Umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, yasanzwe yapfuye ari mu muferege (rigole), mu mudugudu wa Rugarama, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Abakurikiranye aya makuru babwiye UMUSEKE ko umumotari wabonye nyakwigendera yapfuye yavuze ko yamunyuzeho ari muri rigole ameze nk’ukambakamba, maze uriya mu motari akeka ko yanyoye inzoga, maze akomezanya umugenzi amugeza aho yagombaga kumugeza, agarutse abona noneho wa mugabo yaryamye muri rigole, mu gihe ahagaze (aparitse) ngo arebe hahita haza undi musore utuye muri ako gace ngo barebe nyakwigendera, uriya mu motari asanga ntamuzi, cyakora uriya musore we azi uwo nyakwigendera.
Bariya babonye nyakwigendera bihutiye kujya gutabaza abaturanyi by’umwihariko uriya musore we yihutira kujya kubwira nyina wabo wa nyakwigendera utuye hafi aho, abantu baraza na bo bihutira guhamagara imbangukiragutabara (ambulance) ije umuganga yemeze ko umuntu yapfuye.
Abari aho bose bababazwa n’iyo nkuru mbi, ariko bihutira kumenyesha RIB, na Polisi baraza bakora akazi kabo.
UMUSEKE mugushaka amakuru yisumbuye kuri ruriya rupfu rutunguranye, twamenye ko RIB mu gukora iperereza yahereye kuri uriya mu motari abazwa iby’urupfu rwa nyakwigendera, yanaje gufungwa ariko nyuma bidatinze arafungurwa.
Habajijwe kandi umugore wa nyakwigendera, ndetse na nyina wabo wa nyakwigendera, ni na ko kandi inkuru mbi ya nyakwigendera yasakaye cyane ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Umwanditsi mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda mu karere ka Nyagatare, aho na nyakwigendera yakoze akorana n’uwo mwanditsi, uriya mwanditsi w’urukiko rw’i Gatunda, kuri WhatsApp yanditse ubutumwa bugufi, natwe UMUSEKE dufitiye kopi.
Agira ati “Mbega inkuru inshimishije, Satani amwakire mu be n’ubundi yari yaranjengereje, nakomeze kuruhukira mu muriro w’iteka nta mazi yamvomeraga, niboneye umwanya w’umwanditsi kuri TGI (Urukiko Rwisumbuye). Ni jyewe wakurikiraga kuri waiting list (yari mu bashobora kurobanurwa mu bakora akazi).”
Abakurikiranye iriya nkuru babwiye UMUSEKE ko uriya bikekwa ko yanditse buriya butumwa bushinyagura bikanamenyakana hari abamugaye, na we agira ubwoba ngo anatoroka ajya mu gihugu cya Uganda, ariko inzego z’umutekano z’u Rwanda mu buhanga bwazo uriya yisanga yatawe muri yombi, ndetse bigakekwa ko ubu ari gukurikiranwa ari kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, mu karere ka Nyanza.
Ku mugoroba wo kuzirikana ubuzima n’amateka bya nyakwigendera byabereye mu rugo rwe, taliki ya 16 Mata, 2026 mu ijambo ry’uhagarariye umuryango, abari yo babwiye UMUSEKE ko uriya yanavuze ko yababajwe cyane n’amagambo bikekwa ko yanditswe n’uriya Mwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda.
Taliki ya 17 Mata, 2026 ubwo bari mu muhango wo guherekeza nyakwigendera mu ijambo, kandi ry’uriya uhagarariye umuryango, abariyo bavuga ko yasabye Minisiteri y’Ubutabera kuzabakurikiranira byimbitse bakamenya neza urupfu rwa nyakwigendera, kandi bagakurikirana abatangaje amagambo mabi ku rupfu rwa Rwamurima Diogene.
Muri uriya muhango uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera yijeje umuryango wa nyakwigendera ko inzego zibishinzwe ziticaye, zirimo gukora iperereza.
Andi makuru UMUSEKE wamenye uyabwiwe n’abakurikiranye iyi nkuru, umubyeyi (se) w’uriya ukekwaho kwandika amagambo mabi ku rupfu rwa mugenzi we, (uyu Se na we ni Umwanditsi w’Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza), na we yatawe muri yombi akaba afunganwe n’umuhungu we, kuko hari ibyo ari gupererezwaho.
UMUSEKE wagerageje kubaza zimwe mu nzego zirebwa n’iyi nkuru, ariko nta na rumwe ruratuvugisha.
Kugeza ubu inzego zikomeje iperereza ku rupfu rwa Rwamurima Diogene wakoze mu nkiko zitandukanye zirimo urukiko rw’ibanze rwa Gatunda mu karere ka Nyagatare, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye n’izindi.
Iyo uteye icyumvirizo mu baturanyi be, bavuga ko nyakwigendera Rwamurima Diogene yavuye mu kazi ku wa 14 Mata, 2026 anyura ku mugore we aho akorera mu mudugudu wa Rukari, mu kagari ka Rwesero mu karere ka Nyanza baraganira, amusiga aho yerekeza iwe, nibwo biriya byose byabayeho.
Cyakora ababonye umurambo we bemeza ko nta bikomere wari ufite, banamusanganye amafaranga yari afite mu mufuka, ndetse na telefone ye.
UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana iyi nkuru.

UMUSEKE.RW
