Hibutswe Abatutsi bishwe nabi bajugunywa mu ruzi rw’Akagera

Muri uyu muhango wo Kwibuka hashyizwe indabo mu ruzi rw'Akagera

Bugesera – Nyuma y’igihe kirekire abatuye umurenge wa Juru bajya kwibukira mu wa Gashora, kuri iki cyumweru bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bazirikana abishwe nabi bajugunywa mu ruzi rw’Akagera.

Igikorwa kitabiriwe ku bwinshi n’urubyiruko, ndetse n’abakuze aho mu biganiro byatangiwe aha harimo kugaruka kuri gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa.

Abakiri bato basabwe kwiga no kumenya neza amateka igihugu cyanyuzemo.

Uyu muhango wabanjirijwe no gushyira indabo mu mugezi w’Akagera waroshywemo benshi.

Mukampazimaka Joseline watanze ubuhamya yagarutse ku nzira itoroshye yanyuzemo n’uburyo abicanyi bamugeze inkota inshuro zirenga eshatu bashaka kumwica.

Ati: “Narokotse abicanyi nubwo nabuze abange, kenshi bagerageje kunyica ariko biranga. Ni inzira ndende twanyuzemo benshi mu bo twari kumwe barishwe bajugunywa mu Kagera.”

Uwizeyimana Theddy na we warokokeye mu murenge wa Juru, yagarutse ku buhamya bwe nk’inzira y’umusaraba yanyuzemo n’uburyo yahizwe, avuga ko bishimira ko nyuma y’imyaka 32 yishimira ko aho yahigiwe yagarutse kuhibukira, anavuga ku muryango bihurijemo witwa “Impore Ntiwazimye Juru”.

Ati: “Kuri ubu turishimye cyane kuba nibura twongeye kwibukira abacu aha Juru nyuma y’imyaka 32 tujya i Gashora, gusa twahuye n’urugamba duhura n’ubwicanyi bukomeye. Turashima Inkotanyi zahabaye zikaturokora nubwo benshi muri twe bari bamaze kwicwa.”

Umwe mu barokokeye mu murenge wa Juru

Yakomeje agira ati “Aha habereye ubwicanyi icyarimwe n’agashinyaguro aho hafatwaga Abatutsi benshi bakajombwamo ibisongo ngo badacika abicanyi, bakajya kwica basize abo muri ubwo bubabare bukomeye, basoza kwica abandi bakagaruka kuri ba bandi basize bajombaguye ibisongo bakabanaga mu Kagera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Ruzagiriza Vital na we yagarutse ku mwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Juru, anavuga ko Inkotanyi ari wo Murenge zahereyemo zirokora abicwaga, mu karere ka Bugesera.

Ati: “Uyu murenge wa Juru ni wo wajyezwemo n’Inkotanyi bwa mbere aha mu karere ka Bugesera, zarokoyeye benshi mu bicwaga. Gusa, aha habereye ubwicanyi ndengakamere bwiganjemo abicwaga bakarohwa mu Kagera hari abajyanwagamo ari bazima bose turabibuka.”

Muberuka Leo ni Komiseri ushinzwe ibikorea byo kwibuka mu karere ka Bugesera, na we yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, 1994 anagaruka ku byifuzo bafite.

Ati: “Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 32. Dufashe mu mugongo aborokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko dufite n’ibyifuzo tugomba kubagezaho hano muri uyu Murenge by’umwihariko ku Kiyaga cya Gashanga, ndetse no ku Kagera haroshywe abacu benshi, twifuza ko hashyirwa ibimenyetso, ndetse n’amazina y’abacu. Bizakomeza kudufasha, no kuzirikana abacu bishwe urwagashinyaguro.”

Niyongabo Jacques, umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imirimo rusange, yonjyeye gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, anasaba abagifite amakuru y’ahari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe kuyatanga.

Ati: “Tubanje kwizeza IBUKA mu karere n’abatuye aha Juru ko ibyifuzo byagaragajwe byo gushyira ibimenyetso ahiciwe Abatutsi bizakorwa, bizahashyirwa mu rwego rwo kubibuka bihoraho, no kubaha icyubahiro.

Twongeye gusaba urubyiruko tunarushishikariza kwiga, no kumenya amateka y’Igihugu neza ndetse rukanakora ibishoboka byose rukarwanya, ndetse rukanamagana abapfobya bahakana, ndetse n’abakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga.”

Yasabye ababyeyi gutinyuka bakabwiza ukuri urubyiruko amateka yaranze igihugu.

UMUSEKE.RW

Share This Article