Irankunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira mu mwuga wo kuvangavanga imiziki yongeye kwikoma bamwe mu Barundi bakomeje kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga kubera ko yatse ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Uyu mukobwa uri mu bafite igikundiro muri aka kazi yabwiye Abarundi ko bakwiye kumushyira hasi, kuko ngo bamumenye kubera u Rwanda kandi adateze kwicuza ku mwanzuro yafashe.
DJ Ira yasabye ubwenegihugu bw’u Rwanda Perezida Paul Kagame ku wa 16 Werurwe 2025, ubwo imbaga y’abantu yari iteraniye muri BK Arena.
Icyo gihe yabwiye Umukuru w’u Rwanda ati: “Icyifuzo cyanjye ni ukubasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, nkitwa umwana w’Umunyarwandakazi, nkibera uwanyu.”
Perezida Kagame yahise agira ati: “Ababishinzwe hano babyumvise? Ndabikwemereye; ahasigaye ubikurikirane. Ibisigaye ni ukubikurikirana mu buryo bigomba gukorwa gusa, nakubwira iki?”
Ku wa 10 Mata 2025, Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwatangaje urutonde rw’abantu 36 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, rugaragaraho n’izina rya Irankunda Grace Divine.
Urwo rutonde rurriho uyu mukobwa wabaye Umunyarwandakazi rwasohotse mu Igazeti ya Leta nimero ya 14 yo ku wa 7 Mata 2025.
Kuva asaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, DJ Ira yakomeje kwibasirwa n’Abarundi bamwita umugambanyi, ndetse bamwe banamubwira ko adakwiye kuzongera gutekereza kugaruka i Burundi.
Nyuma y’umwaka ahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, DJ Ira yavuze ko Abarundi bagifite uburakari, bamutuka ku mbuga nkoranyambaga, aho avuga ko bamutera ubwoba.
Yagize ati: “Njye kugeza n’ubu sinumva ikibazo gihari. Reka tuganire gato. Nshobora kuba naracecetse mukagira ngo mfite isoni z’ibyo nasabye, narabihatirijwe cyangwa naba ntatewe ishema n’ubwenegihugu nasabye.”
Yabwiye abamutuka amanywa n’ijoro ko amategeko y’u Burundi yemera ubwenegihugu bubiri, bityo kuba yarasabye ubwenegihugu bw’u Rwanda bidakwiye gufatwa nk’ikibazo kidasanzwe.
Yagize ati: “Gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda ni kimwe no kuba nasaba ubwa Amerika, Canada n’ibindi. Ariko kubera ko ari ubwenegihugu bw’u Rwanda, byahise biba ikibazo.”
Yabwiye abamwibasira ko bamenye izina rye cyane bitewe n’amahirwe yabonye mu Rwanda, aho yahawe urubuga rwo kugaragaza impano ye atitaye ku kuba ari umunyamahanga.
Ati: “N’ubu aho ngeze sinatinya kuvuga ko ari ukubera Imana n’u Rwanda, wenda no gukora neza. Rwose nari mfite impamvu igihumbi zo gusaba ubwenegihugu bwaho.”
DJ Ira yavuze ko abamwibasira babiterwa n’urwango bamwe bafitiye u Rwanda, ko gusaba ubwenegihugu bitavuze kwihakana u Burundi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
