Ibihugu by’u Rwanda na Uganda byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kubaka ubudahangarwa bwo guhangana n’ibyorezo, guhugura abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi no gushyira hamwe mu bikorwa by’ingenzi mu rwego rw’ubuzima.
Ni amasezerano yasinywe ku wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026, asinyirwa i Kampala mu muhango wo gusoza Inama ya 12 ya Komisiyo Ihuriweho igamije guteza imbere ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Aya masezerano yo mu rwego rw’ubuvuzi yasinywe Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda , Dr. Sabin Nsanzimana na mugenzi we wa Uganda, Dr. Jane Ruth Aceng Ocero.
Mu Nama ya 12 ya Komisiyo Ihuriweho igamije guteza imbere ubutwererane bw’ibihugu byombi, ibihugu byombi kandi byiyemeje gukomeza umubano no gushimangira ubufatanye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Dr. Usta Kaitesi yavuze ko ubushake bwa politiki buhari ariko ko uburyo amasezerano ashyirwa mu bikorwa aribyo by’ingenzi.
Ati ” Ni inshingano twese duhuriyeho zo kumva ko imyanzuro yafatiwe hano ikwiriye rwa mu bikorwa kandi ku gihe.”
John Mulimba nawe usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko kuba u Rwanda na Uganda bisangiye amateka n’umuco bikwiriye kuba impamvu yo kugira umubano ntayegayezwa.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
